Amakuru aheruka

Kim Kardashian yari ashyigikiye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa

Published on

Paris Saint-Germain yatsinzwe na Rennes ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona nyuma y’igihe kinini idatsindirwa mu rugo kuko yari imaze kuhakinira imikino 35 itsinda. Ibyavuye mu mukino si byo byavugishije benshi ahubwo abakurikiranira hafi ruhago bahuje iyi ntsinzwi no kuba umunyamideli Kim Kardashian yawurebye.

Uyu mukino wabereye kuri Parc des Princes ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe 2023. Mu barebye uyu mukino harimo Kimberly Noel Kardashian, uzwi nka Kim Kardashian, Umunyamerikakazi ufite izina mu ruganda rw’imideli.

Ikipe ya Rennes ibifashijwemo na Karl Toko Ekambi wabonye inshundura ku munota wa 45 na Arnaud Kalimuendo wazinyeganyeje ku wa 48, yatsinze PSG.

Ibi bitego bya Rennes byagiyemo ku mashoti atatu gusa yagerageje. Ni mu gihe PSG yari iyobowe na Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappé yaremye uburyo 15 bwose, harimo burindwi umuzamu yakuyemo, bune bujya hanze ubundi bune bugarurwa na ba myugariro.

Uku guhusha ibi bitego byose byahise bisanishwa n’uko iyi kipe yo mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa yaba yatewe umwaku na Kim Kardashian waje kuyishyigikira kuri uyu mukino.

Abafana babyuririyeho kuko Paris Saint-Germain yari itaratsindirwa ku kibuga cyayo kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

Ababivuga bashingira ku bimenyetso bitandukanye byagiye bigaragara ku yindi mikino uyu mugore w’imyaka 42 yagiye yitabira bikarangira nabi.

Mu cyumweru gishize yagiye kureba umukino wa Arsenal yasezerewemo na Sporting Lisbon yo muri Portugal mu Irushanwa rya Europa League, bituma abafana bayo bose bamwishyiramo.

Hari n’abavuga ko umwaku wa Kardashian ufite imbaraga ku buryo bitagombera ko agera ku kibuga kugira ngo ukore. Tariki ya 28 Mutarama 2023, AS Roma ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasangije abayikurikira ifoto ye yambaye umwenda wayo.

Nyuma y’umunsi umwe gusa agaragaye muri uwo mwenda, AS Roma yahise itsindirwa iwayo umukino na Napoli FC, igitego cyagiyemo mu minota ya nyuma kuko cyatsinzwe na Giovanni Simeone ku wa 86.

Ibivugwa usibye amarangamutima bishingiraho, nta gihamya yabyo ihari yashingirwaho mu kwerekana ko koko bifite ishingiro

Benshi mu bagabo bakundanye na Kim Kardashian bakaza gutandukana barimo Scott Disick, Kris Humphries, Lamar Odom, Tristan Thompson na Kanye West [Ye], nubwo nta bimenyetso bigaragara bihari ababari hafi bavuga ko bagiye banyura mu bihe bigoye, ibyo basanisha n’umwaku wakurikiye gutandukana kwabo.

Ibindi byamamare byavuzweho gutera umwaku by’umwihariko abakinnyi n’amakipe harimo Umuraperi Drake wahuraga n’umukinnyi cyangwa yashyigikira ikipe rimwe na rimwe ntibigende neza. Hari kandi na Aaron Ramsey wakiniye amakipe arimo Arsenal Fc, uyu we akenshi iyo yatsindaga igitego, rimwe na rimwe hapfaga umuntu w’icyamamare.

 

Kim Kardashian yajyanye n’abana be kureba umukino wa Paris Saint-Germain na Rennes

 

Umunyamideli Kim Kardashian yari ashyigikiye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa

 

Kim Kardashian yakurikiye umukino wa Paris Saint-Germain, iza no kuwutakaza

 

Paris Saint-Germain yagerageje uburyo bwose ariko ibura igitego

 

Ni ubwa mbere Paris Saint-Germain itsindiwe iwayo muri uyu mwaka w’imikino muri Ligue 1

 

Kim Kardashian batangiye kumutwerera ko atera umwaku amakipe atandukanye i Burayi

 

Kim Kardashian yari ashyigikiye Arsenal FC ubwo yasezererwaga na Sporting mu mikino ya Europa League

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version