Amakuru aheruka

Kigali: Umugabo usabisha akazi impamyabumenyi ya PhD yatawe muri yombi

Published on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Igabe Egide, arakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho ngo yashakaga akazi muri za Kaminuza zinyuranye mu Rwanda avuga ko yize muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akahavana impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD.

RIB yafunze uwahimbye impamyabumenyi ihanitse ya PhD

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Mutarama 2021, nibwo RIB yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu muntu aho yafatanywe icyemezo k’igihimbano kigaragaza ko yize amasomo y’ikirenga muri Kaminuza, agahabwa PhD muri Amerika.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje aya makuru yitabwa muri yombi ya Egide Igabe, aho ruvuga ko iyi mpamyabumenyi yafatanywe yavugaga ko yayivanye muri Kaminuza ya Atlantic International University.

RIB yanditse iti “RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impanyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza PhD mu gushaka akazi muri kaminuza zinyuranye zikorera mu Rwanda.”

Irakomeza iti “Uyu akaba yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza PhD muri Atalantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi Igabe Egide ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hategerejwe ko akorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB ibuza abantu kwishora mu byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, ikavuga ko kuba hari abahimba impamyabumenyi bituma ireme ry’uburezi ridindira.

Amategeko agena igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano,  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

2 Comments

Popular Posts

Exit mobile version