Uyu mugabo ni we wahamagaye TV One ngo ikurikire ayo makuru, atuye Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge aho byabereye. Yabwiye UMUSEKE ko akurikije uko yabonye uriya mukarani atahamya ko ibyamubayeho kwari uguteka imitwe cyangwa kubyikoresha.
Ati “Narabikurikiranaga babivuga, uwo wari ufite agahanga bagenzi be ni bo bamuzanye, yarababwiye ngo hari ikintu numvise nijoro kimbwira ngo kariya gahanga wavanye hariya wagasubijeyo. Ako gahanga yakavanye aho kari kari akikahavana aratagangara ananirwa n’ubwahaguruka ngo agasubizeyo, mugenzi we w’umukarani ni we wafashe agahanga aragenda agashyira mu kibanza cy’urusengero nari mpari mpahagaze, arangije aragenda afata wa mugabo yari yagagaye amukubita ibitugu na we aragenda amurambika muri ya parcelle (y’urusengero) iruhande rw’ako gahanda nibwo abantu bahuruye, noneho umugabo bamuhagurutsa ngo ahagarare bikanga pe. Ibyo bavuga ngo ni imitwe ntabwo ari byo.”
INKURU YABANJE: i Kigali kuri uyu wa Gatatu mu Kagari ka Rwezamenyo II, mu Murenge wa Rwezamenyo humvikanye inkuru y’umugabo usanzwe yikorera imizigo (umukurani) wahamagawe na Pasiteri mu Itorero rya Peuple de Dieu munsi y’isoko rya Nyamirambo ngo ajye kujugunya injangwe yatumaga isazi, ariko nyuma akaza kugagara avuye kujugunya icyo yari yasanze ari umutwe usa nk’uw’ihene.
Uyu mukarani witwa Nsanzintwari Seleman usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamirambo yahamagawe n’uwitwa Evans uyobora ishuri ry’inshuke ry’urusengero Peuple de Dieu, ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare, 2022 ngo ajye kujugunya ikintu cyari mu gafuka akeka ko ari injangwe yahapfiriye.
Gusa uyu mukarani avuga ko nyuma y’iminota mike avuye kujugunya icyari mu gafuka yari yasanze ari umutwe w’ihene yahise atangira kurabirana ndetse ngo yaje kumva ijwi rimubwira riti “Subiza ako gahanga aho wagakuye!”
Bucyeye bwaho ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare, 2022 ahagana saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) Nsanzintwari uzwi nka Tuyiri yazanywe n’abakarani bagenzi be bamurambika mu kigo cy’ishuri, maze umuyobozi waryo wari wanatanze Frw 1000 ngo baterure ako gahanga yitabaza ubuyobozi bwite bwa Leta.
Umuyobozi w’ishuri, Evans, aganira na Radio-TV1, yavuze ko yahamagaye uyu mukarani nk’umuntu yari asanzwe yitabaza ngo amufashe gukuraho icyo yakekaga ko ari agatwe k’injangwe.
Ati “Abantu barambwiye bati hano hari ikintu kiri guteza umwanda cyuzuyeho amasazi, naragiye ndareba nkabona ari nk’ipusi, uriya mukarani ni umuntu dusanzwe dukorana naramuhamagaye nti ngwino unkurireho kiriya gipusi bataye hariya ndaguha amafaranga. Saa kumi z’umugoroba (16h00) nibwo yaje kundeba asanga natashye, atira telefone barampamagara ndababwira nti aze kundeba mu gitondo.”
Evans akomeza avuga ko uburyo bazanye umuntu bakaryamisha mu kigo ndetse n’agahanga, ngo yahise yitabaza ubuyobozi ngo bumufashe.
Yagize ati “Nka saa tanu nari nagiye kureba imikoro y’abana aho nyikorera, nibwo bampamagaye bati abakarani bazanye mugenzi wabo bafite n’agahanga, aryamye mu kibuga cy’ishuri, nahise mpamagara ubuyobozi ngo budufashe. Abonye itangazamakuru nibwo yegutse, ngira amatsiko yo kumva uko avuga ariko ibyo yabwiye uwa TV 1 sibyo yabwiye BTN. Nanjye numvise avuga ko namuhaye agahanga ngo ajye kukajugunya nka nyuma y’iminota 30 ahita agagara.”
Ubwo ubuyobozi bwahageraga hahamagawe imbangukiragutabara maze imujyana ku Bitaro bya Nyarugenge gukorerwa ibizamini no kwitabwaho.
Amakuru avuga ko muri uru rusengero bagira imbaraga zidasanzwe, ariko uyu muyobozi w’ishuri avuga ko ibyo atari byo uretse kuba basenga nk’abandi bemera imirimo y’Imana.
Hari amakuru y’abaturage bavugaga ko uwari umuyobozi w’uru rusengero aherutse kwitaba Imana, n’abasigire barwo bagahunga, ariko uriya Muyobozi w’ishuri yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari bwo ayumbise.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo II, Ingabire Chantal, avuga ko na we yahageze atabajwe n’ubuyobozi bw’ishuri maze uwavugaga ko yagagaye amubwira yo abitewe no guterura ako gatwe k’ihene.
Ati “Nka saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) nahamagawe n’umuyobozi w’ishuri ry’inshuke ambwira ko bagize ikibazo cy’umuntu waje kuharyama afite agatwe k’intama, nihutiye kuhagera nsanga umugabo aharyamye mubajije ikibazo afite yambwiye ko igice cyo hepfo cyagagaye atabasha guhagarara neza bitewe na Evans wamusabye ngo amujugunyire ako gatwe. Ngo yabanje kumubwira ko nasanga ari ipusi atayijugunya ariko asanga atariyo nibwo yagiye kukijugunya ariko yumva ahise amererwa nabi aribwo bucyeye byatumye aza kuryama muri iryo shuri.”
Ingabire Chantal akomeza avuga ko icyo bakoze ari ukumuhamagariza imbangukiragutabara imujyana ku Bitaro bya Nyarugenge, gusa ngo barakomeza gukurikirana bamenye icyamuteye kugagara.