Amakuru aheruka

Kigali: Uko byari bimeze ku munsi wa Gatanu w’igiterane ‘Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera’

Published on

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 wari umunsi wa Gatanu w’igiterane ‘Nzarubaka rimere uko ryahoze kera’ cyateguwe na ADEPR Gashyekero. Ni igitrane kuri uyu munsi cyatumiwemo umuhanzi Alex Dusabe na Gibion Choir y’i Murambi yasendereje ibyishimo abitabiriye iki giterane.

Korali Gibion yo kuri ADEPR Murambi yasendereje ibishimo abitabiriye iki giterane ku munsi wa Gatanu wacyo.

Ku munsi wa Kane w’iki Giterane tariki ya 17 Werurwe 2022, umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Danny Mutabazi niwe wari umutumirwa w’umunsi, yahesheje umugisha abacyitabiriye binyuze mu ndirimbo ze.

Kuri uwo munsi kandi Rev Uwambaje Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu yahanuriye abantu banyuranye bari muri icyo giterane.

Ku munsi wa Gatanu w’iki giterane, umuhanzi Alex Dusabe mu minota isaga 10 kubera ko atarikumwe n’abacuranzi be, yahembuye abantu benshi binyuze mu butumwa bwo mu ndirimbo ze.

Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Umuyoboro’ yakunzwe kera, Abakristu bose bari banyuzwe.

Alex Dusabe yiseguye kubitabiriye iki giterane abasezeranya kuzabasendereza umunezero kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022.

Yaririmbye indirimbo Ebyiri gusa yicurangira Piano.

Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yanze gusondeka abitabiriye iki giterane abizeza kuzabahaza umunezero kuri uyu wa Gatandatu

Muri iki giterane cy’uburyohe cyaranzwe no guha amashimwe Imana kubera ibyo yakoze, Korali Gibion y’i Murambi nyuma ya Alex Dusabe yatanze ibyishimo kuri ADEPR Gashyekero.

Korali Gibion y’i Murambi yabanje gushima Imana yababashishije kuza munzu y’Imana.

Bati “Nka Korali Gibion reka duhe umugisha bene Data, twishimire mu nzu yawe, munzu yawe ni heza hatonyanga imigisha.”

Mu ndirimbo zicurangitse mu buryo bubyinitse basabye abitabiriye iki giterane guha amashimwe Imana.

Bati “Imana irahambaye, kuba turiho ni ukubera yo, no kuba twageze aha ni ukubera Imana.”

Bakomeje bagira bati “Ubwo mfite umuvugizi ku Mana ntacyo nzaba.” Niko bitereraga mu bicu baha icyubahiro Imana.

Mu buryo budasubirwaho iyi Korali yanyuze abitabiriye iki giterane bahembuwe ku buryo bugaragara n’iyi Korali.

Pasiteri Kayihura Michel uyobora ADEPR Murambi waje uherekeje Korali Gibion yashimye uyu mugoroba mwiza waranzwe n’umunezero.

Korali Gibion yatanze ibyishimo kuburyo budashidikanywaho

Umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare, Pasiteri Rwakiza Stiven yavuze ko hari igihe Itorero ryari mu bwigunge kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumwe insengero zimara imyaka ibiri nta biterane.

Pasiteri Rwakiza Steven avuga ko keretse indashima ariko byari biteye ubwoba kubona insengero zifunga kubera icyorezo.

Ati “Ndagira ngo tugire umunezero kandi tugire ibyishimo.”

Yabwiye Itorero ko yifuza ko abantu batega amatwi bakagira icyo bacyura ndetse ashima abitabiriye iki giterane kugira ngo bumve icyo Imana ibabwira.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’iki giterane iboneka muri Amosi 9:11, Pasiteri Rwakiza Steven yashimye abayiteguye kuko ifite igisobanuro gikomeye.

Ku nyubako y’urusengero rwa ADEPR Gashyekero rugiye kuzura yashimangiye ko hari Imana kandi ishyigiye abanya-Gashyekero.

Ati “Mujye mushima ubuyobozi bwacu butugeza ku majyambere.”

Akomeza avuga ko Imana ikivugana n’abantu bayo itigeze itandukana n’Itorero ryayo kandi ko itigeze ipfa.

Yakebuye abantu basenga Imana bari mu bibazo byamara gucyemuka bakayitera umugongo.

Ati “Ndagira ngo ihema ryawe wemere ko ryeguka, ihema rivuga ni umutima wawe, Imana irashaka gusana inkike zasenyutse.”

Akomeza agira ati “Ndasaba uyu munsi umutima wawe wumve ijwi ry’Imana, hari ibyuho, iyo inkike yasenyutse ibije byose birinjira, umutima udafite Kristo nta kitawugusha.”

Avuga ko Abakristo bagomba kugaruza iminyago Satani yanyaze bakabigarura mw’izina rya Yesu.

Kuri uyu wa Gatandatu iki giterane kirakomeza aho abakozi b’Imana batandukanye bazagaburira Itorero ijambo ryayo.

Umuhanzi Alex Dusabe na Korali Bethelehem yo muri ADEPR Gisenyi n’andi makorali abazakora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Ku munsi wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 kizatangira isaa 14h00 gisoza isaa 19h00 z’Umugoroba.

Pasiteri Rwakiza Steven yavuze ko Uwiteka ashaka gusana ahasenyutse hose.

Abakristu basabwe gusubiza amaso inyuma bakareba aho bateshutse bakihana mu maguru mashya

Alex Dusabe n’umuyobozi wa gahunda yo kuri uyu munsi wa Gatanu w’iki giterane kizamara iminsi irindwi

Umuyobozi wa ADEPR Anastase Hagenimana avuga ko muri iki Cyumweru Imana ikomeje gukora ibitangaza

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version