Ikigo cy’Abahinde kizobereye mu gutegura ibitaramo “Show makerz” cyateguye iserukiramuco ry’Iminsi ibiri “Wave Music Valentine Fest 2022“ rigamije gususurutsa abantu by’umwihariko abakundana.
Iri serukiramuco ryiswe “Wave Music Fest” ryitezweho gusendereza ibyishimo by’abakundana ku munsi wabo
Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzaba kuva tariki ya 12-13 Gashyantare 2022, ribere kuri Canal Olympia I Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa St Valentin.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuzahuriramo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan ,Davis D,Ish Kevin, Ririmba, Alyn Sano,Bushari, Kenny k-Shot ,Soldier Kid.
Muri iryo serukiramuco bazaba basusurutswa n’abamenyereye kuvanga imiziki(Dj’s) barimo DJ Ira , Dj Phil Peter na Ano Music .
Ni mu gihe ibyo birori bizayoborwa na MC Ange na Tino hamwe na Target Band bazafatanya gususurutsa abazabyitabira.
Kagara Issac uri mu bategura iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko abazaryitabira bazanezerwa kandi ko ikigamijwe ari ugushimisha abakundana.
Ati “Ikintu kibanze ni ukuza kwishima, kwishimana n’abahanzi bacu, abenshi bafite indirimbo nshya bakunda bakwishimira,hari ukubyina, hari ibiribwa ni ukwishima .”
Yakomje ati “ Turi gukorana n’abantu basanzwe bamenyereye gutegura ibitaramo,twakwizeza abantu ko bazabona ibintu badasanzwe babona ahandi.”
“Imiryango itazatangira gufungura ku isaha ya saa cyend , umuntu wa mbere azagera ku rubyiniro hagati ya saa 5h-6h .Twakwizeza abantu ko amasaha tuzayubahiriza.”
Yavuze ko umutekano uzaba wizewe ku buryo ibintu byose bizaba biteguye neza.
Umwihariko muri iki gitaramo ni uko Couple zizaba zambaye neza kurusha izindi zizagenerwa ibihembo ndetse amatike bazagabanyirizwa.
Kwitabira iri serukiramuco bisaba kuba byibuze warakingiwe inkingo za COVID-19 ebyiri kandi waripimishije ibisubizo byerekana ko nta COVID-19 afite.
Kwinjira mu gitaramo cy’umunsi umwe ku muntu ni amafaranga 10.000frw mu gihe Couple ari 15000frw ahasanzwe .
VIP ni 20.000frw ku muntu na 25000frw Couples.Ni mu gihe kugura itike y’iminsi ibiri icya rimwe ari 35000frw ku muntu na 55 000frw Couples ahasanzwe .
Abagura amatike bakoresha ikoranabuhanga banyuze ku rubuga RgTickets.com
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
masozera
February 7, 2022 at 9:16 am
Hali iminsi 2 ikomeye ku isi ibabaza Imana cyane yizihizwa na millions nyinshi z’abantu.Iyo minsi ni Saint Valentin na Noheli.Kuli iyo minsi,abantu baranywa cyane bagasinda kandi bagasambana.Usanga abantu aho gutinya Imana,ahubwo bashakisha ibintu bibashimisha bakora ibyo Imana yaturemye itubuza.Bameze nk’abo ku gihe cya Nowa.Ngo bararyaga,baranywaga (bagasinda),biberaga mu makwe,Nowa yababwiriza ntibumve kugeza igihe Umwuzure waje ukica millions nyinshi z’abantu bali batuye isi.Harokotse abantu 8 gusa batiberaga mu by’isi gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yongeye ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka (wegereje).