Itorero rya ADEPR Gashyekero ryo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ryateguye igiterane mu cyumweru cyahariwe ivugabutumwa cyiswe “Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera” gifite intego iri muri Amosi 9:11.
Iki giterane kizatangira kuva kuwa 14 kugeza kuwa 20 Werurwe 2020
Ni igiterane giteganijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 20 Werurwe 2022 kuri ADEPR, kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye na Korali zizavuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Ni igiterane cyagutse kizamara icyumweru kiba hibukwa imirimo Imana yakoze ku Itorero no ku gihugu muri rusange.
Hagenimana Anastase, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero yabwiye UMUSEKE ko iki giterane kigamije kwibuka no gushima imirimo y’Imana.
Ati “Intego ni ukongera kwibuka imirimo y’Imana yakoze hagati muri twebwe no kuzirikana isezerano ry’Imana ku bwoko bwayo, hari byinshi dufite muri twe nk’ibihamya Imana yadukoreye n’ibyo yadusezeranyije izasohoza.”
Akomeza avuga ko ari byiza ko abantu bazaza kwifatanya nabo muri iki giterane kizamara icyumweru kizabamo ibikorwa bitandukanye.
Igiterane cyatumiwemo abahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza nka Ev Alexis Dusabe na Ev Danny Mutabazi.
Korali Bethelehem, imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi, Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu izitabira iki giterane n’andi makorali yatumiwe.
Iyi Korali ya Bethelehem imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, R.D.Congo, Uganda, Kenya n’ibindi.