Connect with us

Amakuru aheruka

Kicukiro: Niwiteganyiriza uzareba inzara uyisuzugure- Abakristo ba ADEPR Gashyekero basabwe kujya muri ‘Ejo Heza’

Abo mu Itorero rya ADEPR Gashyekero, Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro bibukijwe  ko iyo umuntu yiteganyirije muri Ejo Heza, aba ari guteganya umutekano w’umuryango we, kuko iyo apfuye cyangwa ageze mu gihe atakibasha gukora, Ejo Heza imugoboka.

Abayobozi ba ADEPR Gashyekero na Gitifu w’Akagali ka Kagunga, basabye abakristo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022 mu bukangurambaga buri mu Karere ka Kicukiro bwo gushishikariza abaturage kwikingiza no kureba hiryano hino mu nsengero ko baterana barikingije byuzuye.

Kuri ADEPR Gashyekero ubu bukangurambaga bwakozwe mu giterane cy’ivugabutumwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo Heza Munyarwanda mu Kristo.”

Abakristo basabwe kurushaho kwinjira muri Gahunda ya Ejo Heza ibafasha kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza,.

Mushimiyimana Matsiko, Umukristo kuri ADEPR Gashyekero, avuga ko we na bagenzi bamaze gusobanukirwa kwizigamira muri gahunda y’igihe kirekire.

Ati “Niyo mpamvu twitabira gahunda ya Ejo Heza, ni gahunda nziza ireba buri munyarwanda wese, waba ukorera umushahara cyangwa ukora nyakabyizi wayijyamo kandi ikazakugoboka mu gihe cya nyacyo, Ndasaba Abakristo bagenzi banjye n’abanyarwanda muri rusange kujya muri Ejo Heza.”

Rev Pasteur Rurangwa Louis Second avuga ko uwizigamiye muri Ejo Heza mu kiruhuko cy’izabukuru atanduranya.

Ati “Leta yatuzaniye Ejo Heza, iyo ugize 15000 Frw Leta igukubira kabiri, mu myaka 55 uzaba ubona pansiyo nk’umuntu wakoze kandi twese turakora, buri munsi nta muntu urara adakoze, ndifuza ko twagira ubuzima bwiza ejo hazaza”

Rev Pasteur Rurangwa Louis Second avuga ko Abakristo bakwiriye kugira umwete bagakora kandi bakizigamira.

Ati “Nawe niwiteganyiriza uzareba inzara uyirebe uyisuzugure, uzacyemura utubazo runaka ku gafaranga ubona buri kwezi, nta gusaranganya n’ubwo twaba ducye tuboneka ku gihe.”

Rev Pasteur Rurangwa Louis Second avuga ko buri munyarwanda wese afite ubushobozi bwo kwitabira ‘Ejo Heza’ by’umwihariko Abakristo bogomba guteganyiriza ejo hazaza

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero, Anastase Hagenimana avuga ko bahisemo gukora ubukangurambaga bwa ‘Ejo Heza’ muba Kristo n’abatuye Umurenge wa Gikondo kugira ngo barusheho gutanga ubwizigame muri iyi gahunda kuko ari ingoboka.

Ati “Iyo umuntu yiteganyirije muri Ejo Heza, aba ari guteganya umutekano w’umuryango we,iyo ageze mu gihe atakibasha gukora Ejo Heza iramugoboka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo Akarere ka Kicukiro, Ndugu Wellars wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo, yavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye iki giterane kigamije gufasha abaturage gukira igikomere cy’umutima n’umubiri kugira ngo babeho neza.

Gitifu Ndugu avuga ko kubaho neza buri munyarwanda agomba kubiharanira.

Ati “Ejo Heza ni gahunda Leta yadushyiriyeho igomba kuzatuma dusaza neza, tugomba kuba abanyarwanda basobanutse, bakora ikintu cyose gishoboka kugira ngo tugire aho tuva naho tujya, tuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Yakomeje agira ati “Nimba ejo twarasengeraga mu rusengero ruto rungana kuriya tukaba turi muri iyi nyubako ya Etaje, murabona ko nta kintu abanyarwanda twashatse tutashobora, ibintu byose ni ubushake kandi gushaka niko gushobora,Ejo Heza ni gahunda iduteganyiriza kuzabaho neza mu myaka iri imbere.”

Gitifu Ndugu yasabye Abakristo bo muri ADEPR Gashyekero n’abanyarwanda muri rusange kumenya inyungu za Ejo Heza ntibumve ko hari abo bireba.

Muri iki Giterane, Korali Nyota ya Alfajiri yo mu Gatenga iri muzahembuye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe.

Aha kuri ADEPR Gashyekero igikorwa cyo kubaka urusengero rujyanye n’igihe kirakomeje, Abakristo bakomeje kwitanga kugira ngo mu minsi ya vuba bazajye basengera mu rusengero rwiza kandi rwisanzuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo, Ndugu Wellars

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero, Anastase Hagenimana aavuga ko ku Itorero bafite abashinzwe gusobanurira Abakristo uko bajya muri gahunda ya Ejo Heza

Korali Nyota  ya Alfajili yo muri ADEPR Gatenga yari yabukereye mu ndirimbo zomora imitima

Abakristo berekanaga ko bikingije Covid-19 bakandikwa mu gitabo cyabigenewe

Abakristo babanzaga gupimwa Covid-19

Mbere yo kwinjira babanzaga gukaraba neza mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. gahirima

    January 24, 2022 at 9:12 am

    Nibyo koko tugomba kwiteganyiriza EJO HEZA.Ariko ntitukibagirwe gushaka Ubwami bw’Imana nkuko Yesu yasize adusabye.Nibwo buzakuraho ibibazo byose isi ifite,harimo ubukene,ubushomeli,akarengane,ruswa,intambara,indwara ndetse n’urupfu.Kuba abantu bibera gusa mu gushaka iby’isi,bakibagirwa gushaka imana n’ubwami bwayo,bibabaza imana.Ndetse ikavuga ko abameze batyo batazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka