Amakuru aheruka

Kayonza: Polisi yacakiye abibaga amabuye y’agaciro mu kirombe cy’abandi

Published on

Polisi y’uRwanda ikorera mu Karere ka Kayonza yataye muri yombi abantu batatu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafashwe ni Nyinawintore Fanny w’imyaka 21, Munyeragwe Joshua w’imyaka 34 na Ngendahimana Damascene w’imyaka 31, bafatanwe ikiro kimwe cy’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.

Aba bantu uko ari batatu batawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, bafatirwa mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Nkondo mu Mudugudu wa Seka.

Polisi y’uRwanda yatangaje ko aba bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Ivuga ko aba batatu bafashwe ubwo bari bamaze kuyacukura mu kirombe cya rwiyemezamirimo ufite isosiyete yitwa Wolfrma Mining and Processing Company.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage bo mu Kagari ka Nkondo batanze amakuru ko hari abantu barimo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya rwiyemezamirimo. Polisi yahise yihutira kugera aho hantu ifatiramo bariya bantu batatu, bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bamaze kubona ikiro kimwe.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe aboneraho no kongera kubakangurira kwirinda kujya gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.Ndetse bariya bo bari barimo kuyiba isosiyete ifite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati”Duhora dukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amatege. Icya mbere ni icyaha gihanwa n’amategeko, icyakabiri bashobora kuhaburira ubuzima igihe ikirombe kibagwiriye kuko nta bwiriza baba bafite ikindi kandi bariya bo barimo no kwiba.”

Yakomeje agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amatego buhombya Igihugu kuko nta misoro batanga iyo bagurishije amabuye, ikindi banahombya abashoramari baba barasabye ibyangombwa byo gukora ubwo bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu kugira ngo batangire bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version