Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu Karere ka Kayonza biganjemo urubyiruko barashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kuzahura ubucuruzi bwabo bwari bwaragizweho ingaruka na Covid-19, bavuga ko inguzanyo bahawe ikomeje kubafasha kwiteza imbere.
Iyi nguzanyo bayihawe binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (ERF) cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nyuma yaho icyorezo cya Coronavirus gishegeshe ubukungu bw’igihugu.
Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu cyatangiranye Miliyali 100 Frw yaje kuzamurwa agera kuri Miliyari 350 Frw.
Ingabire Clementine akora ubucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiribwa ( Alimentation) muri Gare ya Kayonza, Yabwiye UMUSEKE ko mbere ya COVID-19 ubucuruzi bwakoraga neza bukomwa mu nkokora n’iki cyorezo.
Ati “Mbere ubucuruzi bwaragendaga, hano harimo ibicuruzwa byinshi kandi n’abakiliya barabonekaga, habayeho guhagarika ibikorwa twanakora tugakora nabi, byari bibi cyane urebye bizinesi yari yangiritse.”
Akomeza avuga ko yaje guhabwa inguzanyo ya Miliyoni y’u Rwanda yamufashije kongera kurangura, ubucuruzi buri gusubira ku murongo nubwo bitaramera nka mbere.
Ati “Urabona amafaranga bampaye nashyizemo utu tuntu, urabona ko rwose nayibyajemo umusaruro, ubu abakiliya baraboneka gacye gacye twubahirizwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19.”
Ingabire avuga ko ntacyo bashinja Leta kuko yabagobotse agasaba ko iyi nguzanyo yazamurwa ikavanwa kuri Miliyoni imwe byibura ikaba eshatu kuko byabafasha kwagura ubucuruzi.
Nyirasafari Athanasie wo mu Murenge wa Kabarondo akaba akorera ubucuruzi bw’imyenda y’abanyeshuri mu isoko rya Kayonza, avuga ko ubucuruzi bwe bwabaye nk’ubucika intege kubera COVID-19 ariko akaba ari kwisuganya kubera inguzanyo yahawe.
Ati “Ubucuruzi bwanjye bwari bwarazahaye cyane kubera ko twamaze umwaka wose twicaye naho barekuriye ibindi bikorwa twe ntitwakoraga kubera abanyeshuri bafunguye batinze.”
Avuga ko aho afatiye inguzanyo yo kuzahura ubukungu, ubucuruzi bwe bugenda neza nta kibazo bongereye imari.
Ati ” Turashimira Leta kubera ko yaduteye inkunga tukabasha kwisuganya twari twarasubiye inyuma, ubu hari icyo twigejejeho ariko baduhaye n’ayandi tukongera ubucuruzi buhambaye nabyo byaba byiza.”
Mugenzi we witwa Nsanzimana Hassan wo mu Murenge wa Murama, kuva mu mwaka wa 2018 akora ubucuruzi bwa Papeterie nk’umurimo akunda kandi umwinjiriza amafaranga, avuga ko mu gihe cya Guma Murugo yagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo kuko nta kintu na kimwe yabashaga gukora mu gihe abaturage barimo bahangana na Covid-19.
Yagize ati “Igihe COVID-19 itanze agahenge nibwo twongeye gukora ariko imikorere yarahindaguritse, nibwo BDF yadutekereje ifasha urubyiruko rwangizweho ingaruka na Coronavirus ku bijyanye n’imishinga yari isanzwe ibateza imbere.”
Nsanzimana avuga ko yahawe amafaranga angana na Miliyoni amufasha kongera ibikorwa bye, ariho ahera ashimira Leta y’u Rwanda itekereza ku rubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuba barafashijwe kongera kuzahura imikorere yabo.
Ati” Urubyiruko rukure amaboko mu mifuka tugane BDF, icyambere ni umushinga wizwe neza ugahabwa amafaranga ukabasha kwikura mu bukene, dutecyereze mu buryo bwagutse Leta yacu iratuzirikana.”
Ngiriyimana Viateur wo mu Murenge wa Nyamirama, ukora ubucuruzi bwa Butiki yabwiye UMUSEKE ko yabonye iyi nguzanyo binyuze mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ikigega Nzahurabukungu yihutira gufata inguzanyo kugira ngo ubucuruzi bwe burusheho gutera imbere.
Yagize “Kubera nkorana na SACCO bambwiye urwunguko numva ruri hasi ndavuga nti umuntu w’umusore ufite imbaraga ucuruza gutya butike mpita nyafata, byarahindutse n’ibicuruzwa byariyongereye kandi nari narasubiye hasi.”
Akomeza agira ati “Tugize amahirwe aya mafaranga yunguka 8% uyu mwaka wa 2022 bakayongera byadushimisha, ibyo gukora birahari ikibazo ni amafaranga.”
Ndorimana Gilbert umukozi wa BDF ishami rya Kayonza avuga ko muri aka Karere abagenerwabikorwa bangana n’abantu 117 bamaze guhabwa amafaranga angana na Miliyoni 103.450.000 Frw y’inguzanyo yo kuzahura ubukungu binyuze mu masezerano bagiranye na SACCO’s 12 n’ubwo izimaze kwitabira ari kimwe cya kabiri.
Avuga ko mu bagenerwabikorwa 117 bahawe iyi nguzanyo 24 ari urubyiruko gusa, kuko bahuye n’imbogamizi z’imishinga mishya kandi amabwiriza areba abari bafite imishinga yakoraga mbere ya Covid-19.
Ndorimana yabwiye UMUSEKE ko habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Abayobora za SACCO’s zo mu Karere kugira ngo hakorwe ubukangurambaga babyitabire.
Ati” Abayobora za SACCO’s ntago bahita babyitabira kimwe ni ibintu tukivugana n’Akarere kugirango badufashe muri ubwo bukangurambaga.”
Avuga ko muri rusange mu Karere ka Kayonza bari bafite gahunda yo gutanga angana na Miliyoni 200 Frw.
Ndorimana avuga ko muri Kayonza imishinga y’urubyiruko ikiri hasi ugereranyije n’abafite imyaka yo hejuru, bashaka gushishikariza ibigo by’imari gufasha imishinga y’urubyiruko kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.
Uyu muyobozi avuga ko abagenerwa bikorwa basuye bababwiye ko bifuza ko iyi nguzanyo itarengeje Miliyoni binubira ko ari nke bakaba bifuza ko yazamurwa.
BDF ivuga ko ubu muri ERF amafaranga menshi batanga agera kuri Miliyoni imwe y’u Rwanda, muri ERF ya kabiri hazatangwa kugera kuri Miliyoni 5 y’u Rwanda.
Abujuje ibisabwa kuri iyi nguzanyo yo kuzahura ubukungu, BDF yishingira ubucuruzi bwabo 75% mu gihe wujuje ibisabwa, uwafashe iyo nguzanyo ayishyura ku nyungu yo hasi ingana 8%.
Utanga umushinga agaragaza uburyo ubucuruzi bwe bwagizweho ingaruka na Covid-19,ari umucuruzi ufite ipatanti akerekana ko nta birarane by’umusoro afite bya mbere ya Covid-19.
Hari bamwe mu rubyiruko babwiye UMUSEKE ko nta makuru ahagije bafite kuri iyi nguzanyo yo kuzahura ubukungu bakaba basaba ko basobanurirwa imikorere y’iki kigega kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze