Ubuzima

Karongi:Abafite virusi itera SIDA bahinduye imyumvire bibagoye

Published on

Abafite virusi itera SIDA mu karere ka Karongi bavuga ko byabatwaye imyaka myinshi cyane kugira ngo bahindure imyumvire, kuko benshi muri bo bavugaga ko ibyo barwaye ari amarozi n’ibindi byinshi bishamikiye kuri ibyo.

Ngendambanga Claudien ni umugabo w’igikwerere ubana n’ubwandu ariko umugore we nta bwandu afite. Bafitanye abana batanu (5) bose nta bwandu bafite kandi babayeho neza mu buzima busanzwe hari abiga n’abakora.

Agira ati “Mbere ya 2013 ntaratangira gufata imiti abantu benshi banduye barapfaga, na ho twebwe dufata imiti tukaba icirwa ry’imigani. Bamwe bakavuga ngo abantu banduye SIDA ari abapfu, abandi ngo twararozwe, ariko buhoro buhoro byarahindutse.”

Ngendambanga uyu munsi ni umujyanama w’urungano, yarahuguwe bihagije ku buryo agira inama zitandukanye ababana n’ubwandu, ndetse akanabafasha kwiyakira atibagiwe no kubakangurira kutanduza abandi.

Aha Ngendambanga atanga urugero ryo mu mwaka wa 2022, aho ku bantu 900 bafite ubwandu bafatira imiti mu Bitaro bikuru bya Kibuye, abantu 3 ni bo bapfuye kandi na bo bapfa kimwe n’ukuntu umuntu wese yapfa ariko atazize ibyuririzi.

Marie Rose ni umugore ukuze ufite n’abuzukuru. Mu buhamya bwe avuga ko yapfushije umugabo azize SIDA ariko we mu by’ukuri ntabwo yari azi ko yanduye, ariko mu 2005 amaze kwipimisha yatangiye gufata imiti.

Ati “Ntabwo byari byoroshye! Umugabo arapfuye, ansize nanduye ntabizi, ansigiye abana bakiri bato ngomba kwitaho; ibyo kwiheba byagombaga kurangira, ahubwo nariyakiriye numva ko ngomba guharanira kubaho. Mu bamenye ko banduye hano mu Bitaro bikuru bya Kibuye, ndi nomero ya gatanu, kandi nakoze uko nshoboye nakanguriye benshi banduye kuza kwa muganga, nabo batangira gufata imiti.”

Akomeza avuga ko muri icyo gihe kimwe mu bibazo by’ingutu bahuranaga na byo birimo kutagira abaganga b’inzobere, bafite ubushobozi bwimbitse mu kwita ku bantu banduye.

Ati “Ndibuka ubwanjye ko umuti bampaye wanguye nabi numva nshaka gupfa, ariko nakoze amacenga njya ku Bitaro by’i Kagbayi mbeshya ko mvuka muri ako gace kugira banyiteho, kandi koko byarakunze kuko muri icyo gihe nta handi hari abaganga bashoboye uretse i Kigali.”

Ku ruhande rumwe, kimwe na bagenzi be bahuriye mu rugagara rw’amajyanama b’urungano, barashimira ubushake Leta yagize mu kwegereza abanduye imiti, mu bukangurambaga, kubafata neza no kubongera icyizere cyo kubaho ndetse no kwigira.

Ku rundi ruhande, ababana n’ubwandu bashimira Leta y’u Rwanda ku bushake yakoresheje mu gutegura abaganga bafite ubumenyi bwimbitse mu kuvura abantu bafite ubwandu ndetse n’ibyuririzi byabwo.

Bati “Mbere abaganga batuvuraga nta bumenyi bari bibitseho ariko kuri ubu abatuvura wagirango ubumenyi bafite batangiye kubwiga bakiri mu mashuri abanza.”

Marie Rose, (izina twamuhaye ku bushake bwe kuko atifuza kwamamaza ubuhamya bwe) yagize ati “Kuva natangira gufata imiti ntabwo ndatengurwa meze neza, kuko nkora uko nshoboye nkarera abana banjye kandi koko kugeza magingo aya mfite n’abuzukuru, kandi ndacyakomeye; niba ari no gupfa nshobora kuzapfa ariko ntabwo ari vuba.”

Ushinzwe ishami ry’ababana n’ubwandu mu Bitaro bikuru bya Kibuye, Umuforomo Innocent Dusabimana, avuga ko bakorana n’ibigo nderabuzima 10 mu Karere bagamije ahanini kugabanya impfu z’abantu baziraga ibyuririza bikomoka ku bwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Akomeza avuga ko abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakurikirana ari 890, muri bo 362 ni abagabo na ho 528 ni abagore muri abo harimo urubyiruko. Ati “Indaya zemera ko zikora uwo mwuga ariko umugambi wacu ni uko abantu banduye bavurwa kandi bakaramba bityo bakagirira igihugu akamaro.”

Urugaga rw’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda no guharanira ubuzima (ABASIRWA) rwagize uruhare mu kugeza abanyamakuru kwirebera uburyo ababana n’ubwandu bahabwa serivise ku Biatro bikuru bya Kibuye.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version