Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2020 mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yasenye ibyumba bitandatu by’amashuri kuri Gs Kibuye abanyeshuri umunani bajyanwa mu bitaro.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yagurukanye ibyumba 6 kuri Gs Kibuye by’amashuri asanzwe ashaje
Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yagurukanye ibisenge by’aya mashuri atandatu bisanzwe bitaziritse neza maze amabati yose arasakambuka.
Ubwo ibi byumba bitandatu byasenyukaga abanyeshuri umunani bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Usibye abajyanwe kwa muganga kubera gukomereka n’izindi ngaruka zatewe n’iri senyuka, bagenzi babo bagize ubwoba bwo gusubira muri aya mashuri ashaje.
Abaturage baturiye Gs Kibuye mu Murenge wa Bwishyura, bavuga ko aya mashuri yubatswe mu 1980, usibye kuyasiga amarangi no gushyiraho amadirishya n’inzugi nta kindi gishya arakorwaho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura n’ubw’Akarere ka Karongi bwageze kuri iki kigo cy’amashuri kugira ngo buhumurize abanyeshuri n’abarezi.
Umukozi Ushinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert yabwiye UMUSEKE ko hangiritse ibyumba 6 kuri GS Kibuye n’ibindi byumba 3 n’ibiro by’abayobozi kuri Gs Zion i Rubengera.
Avuga ko batangiye gutegura ibisabwa byose kugira ngo ku munsi w’ejo bazatangire kubaka.
Ati “Ntabwo abana bose bazareka kwiga kuko harimo ahatangiritse, kuwa gatanu tuzaba twarangije kubaka.”
Hitumukiza avuga ko uyu muyaga waje mu buryo budasanzwe ahakana ko ibi byumba byasenyutse kubera ibisenge biziritse nabi.
Ati “Ibisenge byari bikomeye cyane kuko ni ibya kera byari biziritse neza.”
Usibye kubahumuriza, Ubuyobozi bwavuze ko bagiye kubafasha kugira ngo basane ahangiritse amasomo akomeze.
Inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura n’Akarere ka Karongi zaje guhumuriza abanyeshuri n’abarezi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
SYLVAIN NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi