Connect with us

Amakuru aheruka

Karongi: Icyumweru cyo kwegera abaturage mu Murenge wa Murambi gitegerejwemo ibisubizo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bwatangaje ko mu Cyumweru cyo kwegera abaturage batangiye kizarangira byinshi mu bibazo by’abaturage byaburiwe ibisubizo bikemutse.

Abakozi b’Umurenge wa Murambi batangiye icyumweru cyo kwegera abaturage

Iki Cyumweru cyo kwegera abaturage cyatangiye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, kizamara iminsi itanu hatangwa Serivise z’ingenzi zihabwa abaturage zikubiye cyane mu irangamimerere, ibikorwaremezo hamwe n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri iki cyumweru harandikwa abavutse, abitabye Imana, Abifuza gusezerana mu kwezi kwa Werurwe, abadafite ibyangombwa by’ubutaka bazafashwa mu nzira yo kubibona n’izindi serivise no gucyemura ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buvuga ko abakozi bawo bamanutse kugera ku rwego rw’Isibo kugira ngo bacyemure ibibazo biri mu baturage.

Ku isaa moya z’igitondo mu Kagari ka Shyembe aho iyi gahunda yatangiriye, abaturage bishimiye iki gikorwa, abayobozi bahageze bategerejwe n’abaturage.

Mukashema Donathile yabwiye UMUSEKE ati “Naje gukuzaho ku cyiciro cy’Ubudehe umuntu umaze imyaka irindwi tutakibana, mbere naraje bambwira kujya ku Mudugudu nabo banyohereza ku Irembo mbona ari ukunsiragiza ndabireka.”

Avuga ko yishimiye kuba begerejwe serivisi zitangirwa ku Murenge bigaragara ko ubuyobozi burajwe ishinga n’ibibazo byabo.

Bimenyimana Leonidas ufite ikibazo cy’umuntu wiyanditseho ubutaka bwe ubwo yari afunzwe nawe yazindutse aza kubaza ubuyobozi iby’ikibazo cye.

Aragira ati “Nari mfunzwe haza undi muntu anyibarurizaho ubutaka bwanjye mu buryo bw’ubujura bityo nanjye nazindutse nza kubaza icyo nafashwa ngo mpabwe ubutaka bwanjye.”

Abaturage bavuga ko guhabwa serivise nziza bituma barushaho kwishima ndetse no kugirira icyizere ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwizeye ko ibibazo byose abaturage bafite bizakemuka.

Ati “Bizakemuka kuko turikumwe n’abakozi bose bashinzwe gukemura bene ibyo bibazo kuva ku Murenge kugera ku Isibo.”

Gitifu Uwimana avuga ko nk’uko Abayobozi bakuru babashishikariza gukemura ibibazo by’abaturage, nabo barajwe ishinga no gucyemura ibibazo byatumaga abaturage bakora ingendo ndende baza ku Murenge.

Avuga ko icyo bifuza ari uko ibibazo by’abaturage bikemuka ku gipimo kiri hejuru, cyane ko iki gikorwa kigiye kubera ku rwego rubegereye.

Abakozi b’Umurenge wa Murambi bavuga ko ibibazo bigaragara cyane mwihererekanya ry’ubutaka, irangamimerere,.. bizakemuka neza

Iki cyumweru gitangiye uyu munsi kizasoza kuwa gatanu mu kagari ka Mubuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Nizeyimana vedaste

    February 28, 2022 at 3:55 pm

    Iyi gahunda turashimiye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka