Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura (Crack down) kuwa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare, 2022 bafashe abagabo babiri bakekwaho kwambura umumotari moto ye, bari bagiye kuyigurisha.
Abafatanwe iyi moto bemera ko bayambuye umumotari babanje kumukubita
Nkuriza Vincent w’imyaka 33, na Mushinzimana Emmanuel bacyekwaho ubufatanye mu kwiba moto ya Mushinzimana Alex, umumotari wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Bombi bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza, Umudugudu wa Nyagacyamo. Polisi ivuga ko yabafashe barimo gushaka umukiriya ugura iyo moto.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu uko ari babiri byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati ”Hari umuturage wa hariya i Runda bahaye amakuru Polisi ko hari umuntu urimo gushaka umukiriya ugura moto kandi afite amakuru ko iyo moto ari inyibano. Byakubitanye n’uko uwo muturage yari afite amakuru ko Mushinzimana Alex yari yatezwe n’abantu bamwambura moto.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura bagendeye kuri ayo makuru bafata Nkuriza Vincent afatirwa iwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata naho Mushinzimana Emmanuel yafatiwe iwe mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge ahakunze kwitwa Norvege ari naho moto yari ihishe.”
SP Kanamugire akomeza avuga ko Nkuriza amaze gufatwa yemeye ko koko mu ijoro rya tariki ya 14 Gashyantare, 2022 we na Mushinzimana bateze Mushinzimana Alex baramukubita bamwambura moto yari atwaye.
Mushinzimana Emmanuel niw e wahishe iyo moto iwe i Norvege, Nkuriza ajya gushaka abakiriya bayigura.
Yagize ati ”Nkuriza amaze gufatwa ntiyaruhanyije yemeye ko yafatanyije na Mushinzimana gutega Mushinzimana Alex bakamwambura moto. Mushinzimana yayibitse mu nzu ye we ajya kuyishakira abakiriya, hakurikiyeho gushaka Mushinzimana na we arafatwa amaze gufatwa yavuze ko yasabwe na Nkuriza kumubikira moto ariko ntiyari azi ko ari iyo yibye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi abashishikariza gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bashaka badakoze ibyaha.
Yavuze ko Polisi ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego batazahwema kurwanya ibyaha ariko, hagatangwa amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.
Mushinzimana Alex yashimiye inzego z’umutekano zafatanije na Polisi n’abaturage bakabasha kugarura moto ye yari yibwe.
Nkuriza na Mushinzimana Emmanuel bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugesera kugira ngo bakorerwe dosiye.
Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba imaze iminsi ifata bamwe mu bantu bacyekwaho ubujura mu baturage cyane cyane bwibanda ku gutega abantu bakabambura moto no gutobora inzu bakiba ibizirimo.
Hashize iminsi mike muri Rwamagana, no muri Gatsibo hafatiwe abantu bakekwaho gupfumura inzu, ndetse bafatanwe ibyo bibaga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.