Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gutera inkunga imishinga y’Urubyiruko 263 rukomoka mu Miryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gutera inkunga imishinga y’urubyiruko 263 rukomoka mu miryango yarokotse Jenoside
Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée avuga ko bagiye gutera inkunga urwo rubyiruko kubera ko rudafite aho rukura igishoro.
Uwiringira yavuze ko iyo mishinga yiganjemo iyo ubuhinzi n’ubworozi, ariko bikajyana n’ubushobozi Akarere gafite.
Ati “Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, twifuza gutera inkunga imishinga y’Urubyiruko cyane rurangije amashuri rutagira akazi.”
Yavuze ko ku ikubitiro bazakira imishinga y’Urubyiruko igera kuri 263 aho buri mushinga bazawuha ibihumbi 200 ari nayo menshi Akarere gateganya gutanga muri iki gikorwa.
Uyu Muyobozi yavuze ko hari inkunga y’ingoboka ihabwa abaturage muri rusange n’abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko bifuza ko bazajya bacunga neza.
Uwiringira avuga ko iyo mishinga imaze gusuzumwa ko igisigaye ari ukuyitera inkunga, akavuga ko ku bufatanye na MINUBUMWE bazajya bafasha abatishoboye muri bo kugira ngo bivane mu bukene.
Ati ”Buri mwaka tugira Abarokotse Jenoside twubakira amacumbi.”
Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari abarokotse 165 bafite inzu zishaje bagiye gusana.
Bukavuga kandi ko hari abagera ku bantu 112 batagira amacumbi bateganya kubakira.
Mu Karere ka Kamonyi Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahabwa inkunga y’ingoboka ni abantu bagera ku 2072.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
MUSEMAKWELI Prosper
March 5, 2022 at 3:56 pm
NTABWO NABYUMVISE GUSA NABISOMYE MUZANDEBERE ICYO AMATEGEKO ABIVUGAHO