Byitezwe ko iri siganwa rizaba guhera tariki 24 kugeza ku wa 26 Werurwe 2023.
Kalimpinya yinjiye mu masiganwa y’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’umushoferi ubimazemo igihe Yoto Fabrice. Icyo gihe ntabwo yabashije kurangiza isiganwa.
Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice. Babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.
Kalimpinya kandi yitabiriye Isiganwa ‘Nyirangarama Sprint Rally’ ryakinwe muri Gicurasi 2022 nabwo iki gihe akaba yari umushoferi wungirije.
Ni mu gihe guhera tariki 23 kugeza tariki 25 Nzeri 2022 bwo yari yitabiriye Isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk’umushoferi nubwo atabashije kurangiza bitewe n’uko imodoka yamutengushye.
Kalimpinya Queen yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu 2017 ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu.
Kalimpinya Queen agiye guhatana muri Huye Rally
Kalimpinya agiye gukina Huye Rally nk’umushoferi nyuma y’igihe afasha abandi bashoferi
Nubwo atabashije gusoza Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2022, Kalimpinya yesheje agahigo ko kuba Umunyarwandakazi wa mbere wari ukinnye iri siganwa nk’umushoferi