Amakuru aheruka

Jose Maria Bakero yasabye FERWAFA abana bafite impano, “bamwereka abagabo”

Published on

Umukinnyi wakanyujijeho muri ruhago mpuzamahanga, Jose Maria Bakero wakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona, yasabye FERWAFA kumwereka abana bato yazamura, bagiye kubamwereka asanga ni bakuru bahabanye n’abo mu kigero yifuza.

Jose Maria Bakero wakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona ari kumwe na Perezida wa FERWAFA ndetse na Komiseli ushinzwe iterambere ry’umupirira w’amaguru mu bakiri bato

Jose Maria Bakero uri mu Rwanda kuva mu Cyumweru gishize, yaje afitanye imishinga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimo iyo gufasha abana bakiri bato dore ko yanasabye kumuha abana bato bafite impano yo guconga ruhago.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Gashyantare 2022 yagiye kureba umupira wahuzaga amarerero y’umupira w’amaguru ya APR FC na Dream Team Academy.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri ruhago mpuzamahanga, yatunguwe no gusanga abo bana bamweretse ari ingimbi kuko bari hagati y’imyaka 15 na 17 mu gihe we yifuza abafite imyaka 10.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yahamije ko uyu munyabigwi atanyuzwe n’abana bamweretse.

Nizeyimana yagize ati “Arashaka abana b’imyaka 11 kuzamura. Aho twagiye dusura yarebaga umwana akatubaza ati ‘ese uyu afite imyaka ingahe?’. Hari aho twageze abona umwana muto cyane aramushima aramuhamagara anamubwira ko yumvaga ari rwo rugero rw’abana twari bumwereke.”

Nizeyimana yakomeje agira ati “Inshuro nyinshi twaganiraga yambwiraga ati ‘ariko aba bana ni bakuru, abato bari he?”

Perezida wa FERWAFA yavuze ko bazagerageza gushakisha abo bana kuko u Rwanda, ngo si Igihugu kigira abantu bakuru gusa n’abana barahari.

Ati “Ahubwo gahunda yo kubategura duhereye hasi ni yo ibura.”

Yagiye kureba aba bakina asanga ni bakuru cyane kandi akneye abafite imyaka 10

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version