Connect with us

Amakuru aheruka

JADO Castar yatakambiye Urukiko arusaba ko yahanishwa gutanga amande aho gufungwa

Bagirishya Jean de Dieu yaburanye asaba imbabazi anatakambira Urukiko asaba guhanishwa gutanga amande, n’ubundi yari yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera ibyaha aregwa.

Jado Castar yisobanura imbere y’Umucamanza ari kumwe n’Abanyamategeko bamwunganira

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Jado Castar usaba gukurirwaho igihano yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha ntabwo bwagiye kure y’uko bwashinje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, nta n’ibindi bimenyetso bwatanze mu Rukiko Rukuru kuko Jado Castar yaburanye yemera icyaha.

Visi Perezida wa Kabiri w’ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball mu Rwanda, akaba n’Umunyamakuru, Bagirishya Jean de Dieu bita JADO Castar yavuze ko ari we wishyikirije Ubugenzacyaha, nabwo akabusaba imbabazi.

Yavuze ko mu bo yandikiye asaba imbabazi harimo na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange bababajwe n’ukuntu ikipe y’igihugu ya Volleball y’abagore yasezerewe mu marushanwa yakiniwe mu Rwanda.

Urubanza rwaburanishijwe rumaze gusubikwa inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.

Ubwo Jado Castar yari amaze kuburana ubujurire bwe ari hagati y’Abanyamategeko bamwunganira

 

Uko byagenze mu Rukiko

Saa tatu zuzuye nibwo Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’urukiko yatangiye iburanisha. Ubushinjacyaha mu Rukiko bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

Bagirishya Jean  de Dieu Alias Jado Castar  yagaragaye bwa mbere yambaye impuzangano ziranga imfungwa n’abagororwa. Mu Rukiko yari ahagarariwe n’abanyamategeko batatu, Me Gashagaza Philbert, Me Kamagaju Beatrice na Me Yankurije Dative.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Bagirishya Jean de Dieu ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe.

Jado Castar yatangiye abwira Umucamanza ko yajuriye mu Rukiko Rukuku kuko atanyuzwe n’igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Yabwiye urukiko ko kuva yatangira guhamagazwa n’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha atigeze ahakana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu mugabo yavuze ko ari na we wishyikirije Ubugenzacyaha atigeze ahamagazwa kuko yabonaga hari icyaha yakoze azi ko ari gukorera igihugu.

Jado Castar yakomeje abwira urukiko ko anatangiye kuburana mu mizi atigeze agora urukiko n’Ubushinjacyaha kuko yaburanye yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi.

Imwe mu mpamvu yanatumye aburana mu mizi hatarabayeho kubanza kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agategano ngo ni uko yemeraga icyaha.

Yavuze ko ibyo yakoze byose byo kohereza inyandiko ya email mpimbano yatumaga ikipe y’igihugu ya Volleyball (FRVB) ibona abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinnye bafite ibyangombwa byacuzwe na Jado Castar.

Ngo byose yabikoze ku bw’ishyaka yari afitiye igihugu kugira ngo ikipe izitware neza mu marushanwa.

Jada Castar ati “Nyakubahwa Perezida w’iburanisha ibyo nakoze byose nabitewe n’urukundo nkunda igihugu cyange, nagira ngo ikipe y’igihugu izitware neza mu marushanwa twari twateguye kandi bwari n’ubwambere igihugu cyacu kigize ayo marushanwa.”

Yavuze ko ibyo asaba bigenwa n’amategeko, ati “Ndasaba ko mu bushishozi bwanyu  igihano nahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa imyaka ibiri cyakurwaho kigasimburwa gutanga ihazabu, kuko icyo gihano cyo gutanga ihazabu na cyo giteganywa n’amategeko.’’

Umucamanza yabajije Jado Castar acyamuteye guhimba iyo Email agakora inyandiko mpimbano, ati “Iyo nyoroshacyaha urayikura he kandi ibyo wakoze nawe ubyiyemerera ko ari wowe wabikoze?”

Jado Castar yasubije Umucamanza ko impamvu yabimuteye byose ko ari uko asanzwe ari Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleball mu Rwanda.

Ati “Birumvikana ko iri rushanwa ryari riremereye kandi rikomeye nkoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo nk’igihugu ikipe yacu izitware neza mu marushanwa twari twateguye.’’

Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar yahise abwira umucamanza ko ibyinshi biri mu mwanzuro ufitwe n’Urukiko.

Me Gashagaza Philbert umwe mu banyamategeko batatu bamwunganira yabwiye urukiko ko we n’umukiriya we bajuriye kugira ngo barutakambire Bagirishya Jean de Dieu akurwe ku gihano cyo gufungwa imyaka ibiri gisimbuzwe gutanga amande nk’uko biteganywa n’amategeko.

Me Gashagaza Philbert ati “Turasaba ko urukiko rwaca inkoni izamba  Jado Castar  agahanishwa gutanga amande nk’uko nasobanuye ko gutanga amande nabyo biteganywa n’amategeko.’’

Uyu Munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe rwagira ukundi rubibona Bagirishya yahanishwa igihano gisubitse.

Me Gashagaza Philbert yabwiye Urukiko Rukuru ko ibyo asabira umukiraya we byo gutanga amande gusa bitari bishya mu nkiko kuko hari imanza nyinshi zicibwa n’inkiko zitandukanye abaregwa bagahanishwa amande gusa aho gufungwa.

Ati “Mu rwego rw’amategeko turagaragaza ko hari imanza zaciwe n’inkiko ziri ku rwego rumwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi izo manza zaciwe abaregwa bahawe ibihano bito izindi zikanasubika.’’

Imanza zaciwe muri ubwo buryo ngo harimo izaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ati “Izo manza zose zaciwe zatanze imirongo wihuzamikirize y’imanza.”

Yavuze ko Jado Castar amaze amezi atanu afunzwe, ngo na cyo ni igihano kandi yarumvise.

Me Gashagaza ati “Mushobora kureba n’igihe amaze afunzwe, igihe cy’amezi atanu akaba yasubikirwa amezi 19 abura ngo arangize igihano asigaje, cyangwa urukiko rwabibona ukundi rukaba rwamuhanisha igihano cyo gutanga ihazabu Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).”

Ubwo Jado Castar yari asohotse mu Rukiko

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwabwiye urukiko ko butigeze bujurira, bwanyuzwe n’igihano Castar yahawe.

Buvuga ko Urukiko rwamuhanishije igihano gito kubera ko yaburanye yemera icyaha, kuko ngo amategeko ateganya igifungo cy’imyaka itanu kugera ku myaka irindwi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ishyaka ry’igihugu bitavuze gukora ibyaha ubyitwaje.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo buvuga ku cyo Bagirishya Jean de Dieu yisabiye ubwe cyo guhanishwa gutanga amande cyangwa gusubikirwa amezi 19 asigaje ngo arangize igihano.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Bagirishya Jean de Dieu yasabye n’abanyamategeko be byo gusubikirwa igihano cyangwa gutanga amande byo byagenwa n’urukiko.

Umucamanza yumvishe impande ziburana apfundikira iburanisha, avuga ko icyemezo cy’uru rubanza rw’ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu kizasomwa ku wa 25 Gashyantare, 2022 saa tanu za mu gitondo.

Mu  iburanisha rya none ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abo mu muryango n’Umunyamakuru David Bayingana usanzwe ukorana na Jado Castar kuri Radio.

Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar  Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye ku wa 13 Ukwakira, 2021 ajururira igihano yahawe mu Rukiko Rukuru.

Ubwo yari agiye kwinjira mu modoka itwara imfungwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@NKUNDINEZA JP

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

8 Comments

8 Comments

  1. Baptista

    January 29, 2022 at 6:06 am

    Ndizera ko urukiko mubushishizo bwarwo buzamushyiriramo imiyaga numvise N’ubushinjacyah butabigize fight. Ahanishijwe kimwe muri ibyo bihano yisabira byaba Ari sawa sawa pe. Nyagasani azabimugiremo
    We for @Jado

  2. Rukundo

    January 29, 2022 at 7:40 am

    Mbego sport yacu, gukunda igihugu ,gukora impapuro mpimbano ,Viceb/President aho gushakira umuti wateza imbere volletybool mu myitozo ikarishe abatoza beza, muri sport buri muntu wesse ashinzwe akazi azi ndahamya ko iyo( Coach Paul bitok ) aba agitoza mu Rwanda iryo kossa ritari kubaho. Umunyamakuru atangaze amakuru. Affaire Dadi Birori muri football uwabikoze we twaramubuze yakingiwe ikibaba Kandi arazwi murakoze.

  3. Kwihangana

    January 29, 2022 at 9:45 am

    Rwose pe, Bamushyiriremo imiyaga, kuko ibyo yakoraga, ntanyungu ze yashakaga. Nkubuse se iyo ikipe iza gutwara igikombe, ntibimenyekane. Siryari ishema Ku Rwanda. Rwose aha nibace inkoni izamba.

  4. Rugamba

    January 29, 2022 at 10:51 am

    Umufundi niyubake, Umubaji nabaze, Umuvuzi n avure .Umunyamakuru natangaze amakuru.Ayo makossa yakoze harimo ubuswa bwo gukora ibyo atazi ,ayo makossa muri sport nta gikorwa abakinnyi ubu baba Bari muri systeme Urunva abamutoye jado castar baramuhemukiye cyane yafashe risk (gukora impupuro mpimbano) pays organisateur tournoi igahagarara ese jado castar nta bandi yakoranye nabo mugukora impapuro mpimbano nta nabamuhaye uburenganzira bwo gukora izo mpapuro mpimbano biratangaje kubona ari jado castar yafashwe wenyine.mirakoze

  5. Safari Alexis

    January 29, 2022 at 1:02 pm

    Nukuri castar nibamubabarire arekurwe kuko yiyemereye icyaha atarushya urukiko njyewe muragije uwiteka imana yacu

  6. langapa

    January 29, 2022 at 5:36 pm

    Uyu mugabo bamudohorere yitahire, ibyo ashinjwa si ibyo yibwirije, yarabwirijwe. kandi ntashobora kuvuga abamutumye.

    • Damas

      January 30, 2022 at 2:32 am

      Rugamba we, ivugire uko ushaka erega twese ntituri shyashya nyabuna jya ugira umutima wa kimuntu. Hariya Hantu ari ntawawe wakwifuza ko ajyayo kandi ejo nijye nawe ejo niwowe.

  7. MK

    February 3, 2022 at 2:11 pm

    Ariko rwose ko HE perezida wacu ajya anababarira n’abanyamafuti ruharwa baba banazize kurengera inda zabo,yanaciye inkoni izamba koko akanababarira uyu mugabo ko nibura we yakoze icyaha arwana ku ishema ry’igihugu cyacu?
    Kandi no mu buzima busanzwe asanzwe azwi nk’umuntu ufite inyota n’intumbero zo guteza sports yacu imbere kuko kugeza ubu aricyo kintu mu Rwanda cyananiranye kugira aho kigera,by’umwihariko football no muri ministère ishinzwe izo sports.
    Rwose turamwingingiye,HE nace inkoni izamba pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka