Iri shuri ry’ indashyikirwa riherereye mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali – Rusumo hafi ya stade y’ akarere ka Ngoma. Ryafunguye ku mugaragaro muri 1986. Ubu rifite amashami: HGL, LFK, HEG (S6) na LKK (S6). Rikagira n’ icyiciro rusange (Tronc commun).
Bimaze kuba umuco ko iri shuri ritsindisha 100% mu myaka ishize; ubu rikaba ririmo gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nkuko abaryizeho n’ abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato..
Ubuyobozi w’ ikigo ASPEK/ISA, buvuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’ amashuri wa 2023-2024, abakoze ibizamini bya Leta bakaba bizeye ko bazabitsinda ku rwego rwo hejuru nkuko bisanzwe kubababanjirije , ishuri rikaba ririmo no kwitegura umwaka mushya wa 2024-2025, aho biteguye guha ikaze abasanzwe biga kuri icyo kigo n’ abandi bashya bazagana iri shuri ry’indashyikirwa.
Ubuhamya bw’abarererwe muri ASPEK/Institut Saint Aloys baganiriye n’umunyamakuru wa ifatizo.rw bugaruka ku kuba umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga muri byose, aba agomba no kurangwa n’ ikinyabupfura kigendanye n’ imico myiza kuko uburere bwiza ari inkingi ya mwamba mu burezi bubereye ejo heza h’ uwa buhawe.
Iri shuri rifite amacumbi ahagije y’ abahungu n’ abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye. Amafaranga y’ ishuri ni (125,000 Frw / Igihembwe), bityo ugereranyije n’ ibindi bigo byigenga uwavuga ko kiri mu bigo byishyuza amafaranga y’ ishuri macye ntiyaba abeshye.
Abifuza ibindi bisobanuro, ngo bazagane iri shuri mu mwaka w’amashuri utaha babisaba hakiri kare kuko imyanya ikunze gushira hakiri kare mu mashami yose mwahamagara kuri: 0787424963 ( Préfet des Etudes ). Kwiyandikisha birakomeje