Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragarije abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu nzego nkuru muri Somalia ko inzego z’ibanze zikomeye mu Rwanda zakuye iki Gihugu mu bihe bigoye zirugeza aho ubu ari Igihugu gifite icyizere.
Minisitiri Gatabazi yagaragaje uruhare rw’Inzego z’ibanze mu kuzamura u Rwanda
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga ibiganiro bihuza abayobozi mu nzego nkuru n’ab’Uturere bo muri Somalia bagirana n’abo mu Rwanda.
Muri ibi biganiro byitaribiriwe n’itsinda ry’abantu 35 bo mu buyobozi muri Somalia, u Rwanda ruzagaragariza Somalia inkingi rwubakiyeho mu gutera intambwe mu miyoborere.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Abanyaranda ubwabo ari bo batanga ubuhamya bw’uburyo inzego z’ibanze zifite imbaraga zabagejeje ku iterambere bagezeho ubu.
Yagize ati “Abanyarwanda batanga ubuhamya uburyo inzego z’ibanze zikomeye zishobora kuzamura ubukungu bw’Igihugu, zikabukura mu kaga zikabugeza kure hashoboka haramba.”
Yavuze ko aho u Rwanda rugeze, ruhakesha imitangire ya serividi ishinze imizi ku muhate no kutikunda bihuriyeho n’abagore n’abagabo bari mu nzego z’ibanze.
Yasabye aba bayobozi bo muri Somalia gushyira imbere imikoranire y’inzego z’ibanze n’inzego nkuru z’Igihugu kuko ari na byo biranga inzego z’u Rwanda.
Yagize ati “Nizeye ko binyuze mu mikoranire y’inzego, hazaboneka umuti wo gukemura ibibazo by’abakurwa mu byabo, abakiri mu bice by’icyaro ndetse n’ibyo kwegereza ubuyobozi abaturage, iby’imicungire y’ibiza.”
Yabahishuriye ko ubumwe no kwigira by’Abanyarwanda ari byo byabafashije kwihuta mu iterambere, abasaba kuyoboka iyo nzira.
Minisitiri Gatabazi yasobanuriye abayobozi bo muri Somalia uko inzego z’ibanze zikomeje gufasha u Rwanda
Ni ibiganiro bihuriyemo abayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Somalia
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
ANDI MAFOTO
Inzego z’ibanze z’u Rwanda zasangije ubunararibonye izo muri Somalia
UMUSEKE.RW