*Cyuma ati “Igihano cy’Urukiko Rukuru kigumyeho byaba ari ukuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru”
*Yavuze ko nahanirwa inyandiko mpimbano Abanyamakuru bose badafite ikarita ya RMC ngo ubwo bazahite bafungwa
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ubujurire bwa Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan wamenyekanye kuri YouTube, ubu akaba afunzwe ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 7.
Mu ugushingo 2021 Niyonsenga Diudonnne alias Cyuma Hassan Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo; icyo Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyo Kwiyitirira umwunga w’Itangazamakuru n’icyaha cyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyaho cyo gukoza isoni abayobizi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Icyo gihe Umucamanza yahise ategeka ko ahita afatwa agafungwa icyemezo cy’urukiko kigisomwa.
Niyonsenga utarishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru yahise akijururira mu Rukiko rw’Ubujurire.
Impaka ku cyaha cyo kwiyitirira umwuga w’Itangazamakuru…
Saa tatu za mu gitondo nibwo urubanza rwatangiye ruyobowe n’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko. Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan yari mu rukiko yunganiwe n’abanyategeko babiri, Me Gatera Gashabana na Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe wo ku rwego rw’igihugu, Mukunzi Faustin.
Icyumba cy’urukiko cyari kirimo bamwe bo mu muryango wa Niyonsenga Dieudonne barimo, Papa we witwa Rukebesha ndetse n’uwahoze ari umushoferi we witwa Ihorahabona Jean de Dieu.
Umucamanza yatangiye aha umwanya Niyonsenga Dieudonne ngo avuge impamvu zikomeye zatumye ajurira. Niyonsenga Dieudonne yavuze ko Urukiko Rukuru rwamuhamijwe ibyaha rushingiye ku mategeko y’ikigo kitakibaho kitwa Media High Council.
Niyonsenga Dieudonne yavuze nta tegeko rihari ritegeka buri Munyamakuru wese gutunga ikarita ya Rwanda Media Commission (RMC) kuko RMC nta tegeko rihari ryayishyizeho. Yakomeje avuga ko RMC ijyaho yari ishinzwe gusa gukiza amakimbirane yaterwa n’Umunyamakuru biturutse ku nkuru yakoze, iyo nkuru ikaba yatuma uwo Munyamakuru aregwa.
Niyonsenga yabwiye Umucamanza ko RMC yakoze akazi katari akayo kuko ikarita ubundi mu buryo bw’amategeko yatangwaga na Media High Council ariko icyo kigo na cyo cyamaze gukurwaho n’Inama y’Abaminisitiri.
Niyonsenga Dieudonne yabwiye urukiko ko RMC ari urwego rukora kinyeshyamba kuko nta hantu RMC yanditse mu buryo bw’amategeko.
Umushinjacyaha yasabye ijambo avuga ko Niyonsenga n’Abamwunganira baca ku itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ndetse riha ububasha RMC gutanga uburenganzira ku bakora umwuga w’itangazamakuru.
Yavuze ko ku wa 13/04/2020 ari bwo Niyonsenga yishyuye umusanzu wa Frw 20, 000 ngo yemerewe kuba Umunyamakuru wemewe ndetse agaragaza ko akorera Umubavu TV.
Ku wa 15/04/2020 nibwo ibyo ashinjwa byabaye, Umushinjacyaha agasobanura ko nubwo yishyuye umusanzu mbere yo gukurikiranwa, atari yahabwe ikarita ya RMC imwemerera gukora umwuga.
Mu ibaruwa nanone Niyonsenga yanditse tariki 06/04/2021 yandikira RMC icyo gihe yibutsaga ko hari amafaranga yatanze nk’ushaka kuba umunyamuryango wa RMC, ariko icyo gihe yari amaze kwandikisha YouTube Channel ye Ishema TV muri RDB nk’ikigo cy’ubucuruzi (company).
Yavugaga ko yatanze Frw 20,000 ko ibindi bisabwa azabikurikirana nyuma.
Umushinjacyaha na we yemera ko ku wa 21/04/2020 ubwo RMC yasubizaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku by’uko Niyonsenga yishyuye umusanzu w’ikarita, ko bavuze ko yishyuye Frw 20,000 mbere y’uko ibyo kumukurikirana bitangira, ariko akaba yari ataremerwa kuba Umunyamakuru wemewe.
Ati “Icyo gihe Niyonsenga asaba uruhushya yabisabye nk’Umunyamakuru wa Umubavu TV. Baraca ku itegeko no 02/2013 ryo ku wa 08/02/2013 iryo tegeko rigenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, kuko ingingo ya gatatu ivuga ko uburenganzira bwo gukora umwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru wemewe mu Rwanda, yaba Umunyarwanda n’Umunyamabanga ahabwa uburenganzira n’urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (RMC).
Kuba Ishema TV (Youtube channel) yari yanditse muri RDB, ikaba inatangaza inkuru kuri Internet dusanga ibyo bitaha uburenganzira Niyonsenga bwo kuba Umunyamakuru ngo anambare ikarita y’ubunyamakuru kuko nta burenganzira yabiherewe n’urwego rubishinzwe rwa RMC.”
Uyu Mushinjacyaha akavuga ko Dogiteri wize ubuganga, Umunyamategeko cyangwa Umuganagaciro batakwifata kubera ko babyize ngo bucye babikora batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.
Me Gashabana we avuga ko Umunyamakuru w’Umwuga atabigirwa n’ikarita ya RMC
Mu gisobanuro avuga ko Umunyamakuru w’umwuga ari Umunyamakuru wese atagomba kuba muri icyo kitwa RMC.
Ati “Nimuzasoma ingingo ya kabiri, agace ka 9 muzasanga aho umushingamategeko ateganya icyo Umunyamakuru w’umwuga ari cyo. Ni umuntu ufite ubumenyi shingiro mu by’Itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze. Agomba kuba nibura akora umwe mu mirimo ikurikira, gutara amakuru, kunonosora inkuru, gutangaza amakuru, mu gitangazamakuru n’ikindi kigamije gutangaza amakuru cyangwa gukwiza amakuru muri rubanda.”
Akavuga ko Niyonsenga Dieudonne nk’Umuyobozi wa Ishema TV yakoze ibishoboka aracyandikisha muri RDB nka nyiracyo, akaba yari afite inshingano, n’uburenganzira bwo gushyiraho abakozi akabaha n’ibyangombwa byakagombye gushingirwaho.
Yagize ati “Muzasanga ibyo yakoze n’ibyo akora ubu, ari ibisabwa n’Umunyamakuru muri iyi ngingo ya kabiri. Nimukomeza mu ngingo ya 8, ubwisanzure bw’Itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta, ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, akazi ka Niyonsenga Dieudonne kakorwaga gashingiye kuri ibyo.”
Akavuga ko Urukiko rwibeshye, muri uko kwibeshya rushaka kwambura Niyonsenga Dieudonne uburenganzira yemererwa n’amategeko.
Me Gatera Gashabana akavuga ko kuba Niyonsenga yarahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano hashingiwe ku kwibeshya, Urukiko rw’ubujurire rwazabisuzuma, kandi ngo ruzasanga harabayeho “une motivation erronnee”, (nta bwo hakurikijwe itegeko), bityo ngo birahagije ngo icyemezo kivanweho.
Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira na we yavuze ko RMC nta buzima gatozi ifite, ndetse ko itagira itegeko riyishyiraho na statut (sitati).
Yavuze ko ingaga Umushinjacyaha yagiye avuga zitanga uburenganzira bwo gukora umwuga zifite amategeko yemewe azishyiraho.
Me Gatera Gashabana we avuga ko RMC ari urwego rudakurikiza amategeko (stricture informelle). bityo ko itatanga amakarita itanabyemerewe n’Amategeko.
umwunganira mumategeko kuva yatangira kuburana yabwiye urukiko ubujurire bwatanze n’ubushinjacyaha kuko bwajurire mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko icyaha bwamushinje cyo gukoza isoni abayobozi kandi icyo cyaha kitakibaho Me Gatera ati turasaba ko ikirego cy’ubushinjacyaha mwazagitesha agaciro mugufata icyemezo muri uru rubanza.
Uretse iyi mpamvu yo Kwiyitirira umwiga w’itangazamakuru, n’icyaha cy’icyaha cy’inyandiko mpimbano yahamijwe n’Urukiko. Cyuma Hassan ahakana avuga ko ari Umunyamakuru w’umwuga uwumazemo imyaka 8 kandi yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, mu zindi mpamvu zitatinzweho cyane mu zatumye ajurira ni Kumuhamya icyaha kitakiba mu mategeko y’umwuga, no Gusaba Urukiko rw’Ubujurire gutesha agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha.
Me Gatera Gashabana yasabye urukiko kuzarekura Cyuma Hassan by’agateganyo
Nyuma yo kumara amasaha ane n’igice Niyonsenga Dieudonne atanga impamvu z’ubujurire bwe, Urukiko rwaje gufata akaruhuko, rugarutse Me Gatera Gashabana yahise abwira urukiko ko uwo yunganira amusabira gufungurwa by’agateganyo urukiko rukagira ibyo rumutegeka yubahiriza.
Me Gatera yavuze ko ibyo ari gusaba bigenwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo buvuga ko bwanyuzwe n’ibihano Cyuma Hassan yahawe, ko bwumva nta bindi bihano bwakongeraho bijyanye biruta ibyo yahawe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko nirwiherera rwazategeka ko ibihano Cyuma yahawe n’Urukiko Rukuru aribyo byagumaho.
Cyuma yahise abwira urukiko ko ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru bigumyeho agufungwa imyaka 7 cyaba ari icyemezo kiniga Itangazamakuru muri rusange no kwisanzura kw’Itangazamakuru ngo nako kwaba kuvuyeho.
Cyuma yavuze ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru kigumyeho byaba bivuze ko Abanyamakuru bose bafite amakarita y’ibitangazamakuru bakorera badafite amakarita atangwa na RMC na bo bakwiye guhita bafatwa bagafungwa kuko na we inyandiko mpimbano ari kuregwa none ari ikarita ya Ishema TV yatanze Ubushinjacyaha bugahita bumushinja gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Iburanisha rya none ryamaze amasaha atandatu. Nyuma yo kumva impande ziburana Umucamanza yategetse ko apfundikiye iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe, 2022 saa munani z’igicamunsi.
ANDI MAFOTO
AMAFOTO:NKUNDINEZA@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW
2 Comments
Leave a Reply
Cancel reply
Leave a Reply
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze
Rwimo
February 23, 2022 at 8:49 am
Cyuma Hasani ararengana rwose.
kagenza
February 25, 2022 at 9:52 am
hahahha… Erega uyu mujama yagize ivuzivuzi ryinshi ni naryo agiye kuzira… nawe se abantu bibohoreje igihugu. adahari nta nicyo aricyo..
– Bukeye Bifatira abaturage batamenye uko bigenda bihaye guturana naba nyiri igihugu mu bibanza byiza barabasenyera kugirango uwo mwanda uve aho kandi nta n’impamvu yo kubishyura…. Cyuma aba atejemo ateza rwaserera ngo aha uburenganzira bw’abaturage burahonyowe (bagira ubuhe se???)
– ubundi hagira umuturage uzana rwaserera bamwirasira Cyuma nawe akaba yatejemo ngo yerere yerere.. umuntu arishwe ngo kandi yari umu rescape?? hahahah ngo aratabaza arabwira nde se??