Connect with us

Amakuru aheruka

Imodoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

KICUKIRO – Ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022, imodoka yo mu bwoko bwa  Benz yafashwe n’umuriro iparitse mu rugo irashya irakongoka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Benz yahiye irashya irakongoka

Nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse guteza impagarara mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro.

Amakuru agera k’UMUSEKE ni uko ubwo iyi modoka yari iparitse mu gipangu yafashwe n’inkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye, humvikanye induru y’abantu batabaza ngo bayizimye.

Ababonye iyo modoka itangira gushya bavuga ko babonye imodoka irimo kugurumana ndetse bakumva n’ibintu biturika.

Abaturage bavuga ko ubwo babonaga imyotsi n’umuriro bizamuka mu gipangu binjiye biruka bazana igitaka na kizimyamwoto kugira ngo bayizimye ariko birananirana kuko yari yafashwe n’umuriro mwinshi.

Usibye iyi modoka yahiye nta bindi bintu byahiriye muri iki gipangu kuko abaturage bahise batangira gusohora ibintu mu cyumba cyegeranye aho iyi modoka yari iparitse.

Nyiri iyi modoka yahiye ntiyigize agira icyo atangaza kuko yasaga n’uwarengewe n’ibyabaye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka