Ku wa Gatandatu tariki 1 Werurwe, abakanyujijeho (Legends) muri Kiyovu Sports, basuye ikipe mu mwiherero baganira n’abakinnyi.
Aba bagabo bakanyujijeho muri iyi kipe yo ku Mumena, bibukije abakinnyi ko bambaye umwenda uremereye kandi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe babonye yo gukinira iyi kipe y’ubukombe.
Nyuma yo kuganiriza abakinnyi babasanze mu mwiherero, nyuma y’umukino wabaye ku Cyumweru tariki 13 Werurwe, Kiyovu yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0, aba bagabo bagiye mu kibuga kwishimana n’ikipe no gushimira abafana bakomeje kubashyigikira.
Abaganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje amarangamutima yabo, bavuga ko bishimira kongera guhabwa agaciro mu ikipe bavunikiye mu bihe byashize.
Bamwe muri aba, bashimangiye ko bazakora ibyo bashoboye byose bagakomeza kuba hafi cyane y’ikipe ya bo, cyane ko bari mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.
Ati “Twebwe twabyakiriye neza, kuko ni ubwa mbere bibayeho mu mateka ya Kiyovu Sports na hano mu Rwanda, kuko ni ibintu twabonaga mu makipe yo hanze no mu bihugu bindi ariko mu Rwanda turashimira cyane Ubuyobozi bwa Kiyovu buba bwarateganyije iki gikorwa. Ubu natwe abakiniye Kiyovu Sports twafashe gahunda ko tugiye kwegera ikipe, tukegera ubuyobozi. Mu gihe bazadukenera tuzabaha inkunga yose badushakaho.”
Yongeyeho ko inkweto yemereye utsinda agomba kuzimuha kuko intego yayigezeho, kandi agomba guhemba umunyezamu kuko nta gitego yinjijwe.
Ati “Nibyo koko uriya musore [Mugenzi] namwemereye godiyo zo gukinisha, kandi n’umunyezamu namwemereye gants kuko nta gitego yatsinzwe.”
Hakizimana Patrick na we wakiniye iyi kipe mu myaka yashize, yashimiye cyane Ubuyobozi bwa Kiyovu ku bwo kuzirikana aba bakanyujijeho muri iyi kipe.
Ati “Turashimira cyane Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, kuri iki gikorwa bwakoze kugira ngo bwibuke abakanyujijeho ba yo. Ibi bizakangura n’andi makipe ajye yibuka abayakiniye. Turishimye cyane. Kandi turashishikariza abafana kuza kuri Stade kuko abakinnyi barabakeneye. Baze dufatanye gushyigikira ikipe yacu.”
Aba bakanyujijeho bari bagiye kuganiriza abakinnyi, ni Hakizimana Patrick, Ndayisaba Fabrice, Munyemana Nuru, Munyandekwe Hussein uzwi nka Hussein 10, Muhawenimana Théoneste, Hakizimana Ibrahim, Mateso Jean de Dieu, Amza Kibibi na Nshizirungu Hubert uzwi nka Bébé.
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 47 mu mikino 21 imaze gukina.
Iyi kipe iheruka igikombe cya shampiyona mu 1993, ibitse ibikombe birindwi bya shampiyona, bitatu bya super coupe. Imaze kugera ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro inshuro eshanu ariko ntiracyegukana.