Ubwo abakinnyi b’umukino w’amagare bari mu irushanwa rya Tour du Rwanda bageraga mu Karere ka Nyabihu, abaturage bakiranye ubwuzu Abanyarwanda barimo Imanizabayo Eric, bamwereka ko bamushyigikiye.
Bamwakiranye ubwuzu bati “basige muhungu wacu”
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, ryerecyeje i Rubavu. Abasiganwa banyuze mu Karere ka Nyabihu ahazwi nko ku gicumbi cy’umukino w’amagare mu Rwanda.
Muri aka Karere ka Nyabihu hasanzwe hakomoka bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare bubatse amazina mu Rwanda.
Ubwo Imanizabayo Eric yageraga muri aka Karere, yagaragarijwe urugwiro n’abaturage benshi bari bategereje abakinnyi b’Abanyarwanda.
Ifoto yashyizwe kuri Twitter na Minisiteri ya Siporo, igaragaza aba baturage bishimiye kubona Umunyarwanda ari guhatana ari imbere.
Ubutumwa bwa Minisiteri ya Siporo buherekeje iyi foto, bugira buti “Ifoto y’umunsi: Ibyishimo n’umunezero by’abaturage bo muri Nyabihu bakiriye umuhungu wabo Imanizabayo Eric uri gukinira ikipe ya Benediction Ignite.”
Ni ifoto igaragaza ibyishimo by’aba baturage, ku buryo basaga n’abamubwira bati “Nyukira igare ubereke igihandure ubundi uhagere mbere.”
Gusa Abanyarwanda ntibahiriwe n’uyu munsi kuko aka gace ka Kigali-Rubavu kegukanywe n’Umunya-Colombi, Restrepo Valencia Jhonatan mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Hakizimana Seth waje ku mwanya wa 23.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.