Amakuru aheruka

IFOTO: Minisitiri na General mu gikorwa cyo kubakira utishoboye

Published on

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille n’umuyobozi w’inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore batangije ibikorwa by’itorero ry’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, babitangiza bubakira umuturage utishoboye.

Minisitiri Gatabazi n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye

Minisitiri Gatabazi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille na Maj Gen Eric Murokore batangije iri torero mu Ntara y’Amajyaruguru, aho batangiye iki gikorwa hubakirwa inzu n’ubwiherero umuryango utishoboye wa Mpiranyi na Nyiraguhirwa.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Ubwo yatangizaga uru rugerero rufite insangamatsiko igira iti “Duhamye Umuco w’Ubutore ku Rugerero rwo Kwigira”, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye intore zarwitabiriye kurangwa n’indangagaciro na kirazira, kurangwa n’ubumwe no kuba bandebereho mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye uru rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo n’inda ziterwa abangavu, kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha kugarura mu ishuri abana baritaye no guca burundu ubuzererezi.

Uru rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze na rwo rwahize kuzubakira inzu 4 n’ubwiherero 22 imiryango itishoboye, gucukura ingarani 802, kwitabira gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ibiyobyawenge n’inda zidateganyijwe.

Uru rugerero rwatangiriye mu bice binyuranye by’Igihugu, ruzarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage batishoboye ndetse no kurwanya bimwe mu bikibangamiye urubyiruko.

Aba bayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano bafatanyije n’uru rubyiruko muri iki gikorwa

Bashyize na molare

Min. Gatabazi yasabye uru rubyiruko kuzarangwa n’indangagaciro

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version