Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA avuga ko icyemezo cya RCS kidasobanutse.
RCS yemeje ko Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere yasubijwe muri Gereza nyuma y’amezi atatu afunguwe na Gereza ya Rwamagana atarangije igihano cy’imyaka 25.
Abo mu muryango wa Majyambere bavuga ko yarangije igihano cy’imyaka 25 y’igifungo yakatiwe n’inkiko, ko ubu afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere ni izina rizwi cyane mu Ntara y’Amajyepfo cyane mu Karere ka Nyamagabe. Uyu musaza w’imyaka 70 yaburaniye mu Nkiko umunani harimo n’iza Gisirikare.
Icyo gihe urukiko rwategetse ko agomba kurangiriza igihano muri Gereza.
UMUSEKE wabonye inyandiko ya Gereza ya Nyamagabe yemeza ko Hategekimana Martin yinjiye muri Gereza bwa mbere ku wa 11 Gashyantare 1997 ni icyemezo gihabwa umuntu wafunzwe.
Nyuma y’amezi atatu Hategekimana Martin alias Majyambere afunguwe na Gereza ya Rwamagana ari mu buzima busanzwe, ku wa 14 Gashyantare, 2022 yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha afungirwa kuri Station ya RIB ya Kicukiko.
Ku wa 18 Gashyantare, 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) Hategekimana Martin alias Majyambere yajyanwe muri Gereza ya Nyarugenge.
Umuryango we uvuga ko kumufunga bwa kabiri bidakurikije amategeko
Umuryango wa Majyambere uvuga ko yajyanywe muri Gereza nta gipapuro na kimwe kimufunga afite, ukavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Me Gatsimbanyi Pascal wunganira Majyambere mu mategeko yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko aheruka umukiliya we akiri kuri RIB Kicukiro ko kuva yajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge ataravugana na we.
Yavuze ko inshuro zose yagerageje kujya kureba Majyambere bitashobotse kuko Gereza yanze ko babonana.
Me Gatsimbanyi yavuze ko najya kureba Majyambere agasanga afunzwe nta gipapuro afite kimufunga azahita arega umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge kuko icyo gihe Majyambere azaba afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Uyu mu nyamategeko avuga ko Gereza itemerewe gufunga umuntu udafite icyemezo cy’urukiko kimufunga kandi atari yo ikora iperereza ahubwo iperereza rikorwa n’Ubushinjacyaha.
Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yarekurwa atarasoza igihano cye abamurekuye bakaba bakiri mu kazi kuko bahamya ko uwo barekuye yari arangije igihano cye yakatiwe n’inkiko.
Me Gatsimbanyi avuga ko mu mategeko umuntu ukatiwe igihano kiri hejuru y’umwaka ku minsi igize umwaka hakurwaho iminsi itanu.
Bivuze ko Majyambere mu gihano yahawe hagomba gukurwaho iminsi 125 mu gihe kingana n’imyaka 25 yakatiwe y’igifungo.
SSP Uwera Pelly Gakwaya Umuvugizi wa RCS yabwiye UMUSEKE ko Hategekimana Martin alias Majyambere yasubijwe muri Gereza kugira ngo asoze igihano cye cy’imyaka 25 yakatiwe n’inkiko agafungurwa atakirangije.
SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko Hategekimana Martin alias Majyambere na we ubwe yiyemereye ko Gereza ya Rwamagana yamufunguye atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’inkiko amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside.
Ati “N’ibyo kwamaganwa cyane kubera ko abantu batekinika ngo basohoke muri Gereza batarangije ibihano byabo akenshi ntabwo babikora ngo bagume mu muryango nyarwanda, oya ahubwo babikora kugira ngo bahunge igihugu bamara kugera hanze bagasebya igihugu kugira ngo berekane ko mu Rwanda hari inzego zimwe na zimwe zidakora neza.”
Nkuranga avuga ko bigaragaza ko inzira ikiri ndende hashobora kuba hari n’abandi bafungwa bakoze Jenoside bafunguwe muri ubu buryo ariko ntibimenyekane.
Ati “Nka IBUKA turamagana imikorere nk’iyo ya RCS idasobanutse.”
Nkuranga Egide ashima akazi kakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego zongeye guta muri yombi Hategekimana Martin alias Majyambere. Hategekimana Martin alias Majyambere yafungiwe muri Greza zitandukanye kuva yafatwa mu mwaka wa 1997.
Kuva 1995-1997 yafungiwe muri Brigade ya Nyamagabe.
Kuva 1997-2003 yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe, Gereza ya Huye na Gereza ya Muhanga.
Kuva 2004-2007 yafungiwe muri kasho ya Gisirikare i Kanombe
Kuva 2008-2012 yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare yo Ku Mulindi
Kuva 2012-2021 yafungiwe muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Rwamagana
UMUSEKE uzakurikirana iki kibazo kugeza hamenyekanye igihe Hategekimana Martin alias Majyambere asigaje ngo afungurwe.
SSP UWERA GAKWAYA PELLY yemereye ko HATEGEKIMANA Martin (alias MAJYAMBERE) yasubijwe muri gereza nyuma yo kurekurwa na Gereza ya Rwamagana atarangije igihano yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 25
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.