Connect with us

Inkuru Nyamukuru

i Pari ushijura Biguma yatuguwo nokumva mubyo aregwaharimo na Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwe mubashijura Hategekimana Philippe ‘Biguma’, yavuze ko yatunguwe no kumva ko uyu mugabo wahoze ariumujandarume i Nyanza, akekwaho Jenoside yakoreweAbatutsi mu Rwanda bitewe n’uko yari asanzwe amuzi; mu gihe urukiko rwanze ubusabe bw’uruhande rw’uregwa bwokuzana abandi batangabuhamya babiri.

Ushijura Biguma akaba yabivugiye mu Rukiko rwa rubandarw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa hakomezaga urubanza mu bujurire, uregwa uruhare yagize muri Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994, aho yari Komanda wungirije wa jandarumorii Nyanza.

Umutangabuhamya Bizimana Gaspard utari ufite byinshi yavugakuri Biguma kuko batabonanye mu gihe cya Jenoside yakoreweAbatutsi, yavuze ko biganye ibijyanye no kwigisha siporo zokugorora umubiri muri ESO i Butare no mu rindi shuri riri iKigali, banakorana amahugurwa nk’ayo y’abigisha siporo mu Bubiligi; akaba yari umusirikare kandi yigisha siporo mu ishuririkuru rya gisirikare rya Kigali.
Gaspard Avuga ku miterere ya Bigumaumutangabuhamyayavuze ko kuva yamumenya yari umuntu mwiza, uzi ubwenge, utanga inama nziza ku rubyiruko mu rwego rwa siporo. Kimwena we, ngo yari umukinnyi wo mu rwego rwo hejuru kandibagiye bahurira mu marushanwa ya gisirikare. Ntabwo yigezeyumva ushinjwa avuga amagambo avangura Abatutsi, kandintiyashoboraga kugirira nabi mugenzi we. Nta vangura yagizehagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Abajijwe na Perezida w’urukiko uko yakiriye kumva ko Bigumaakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bizimana yavuze ko byamutunguye; agira ati Ntabwonashoboraga kumukekaho ibintu nk’ibyo.”

Bizimana yavuze ko mu Rwanda muri Nyakanga 1994, agahungira muri Zayire (Repubulika iharanira demokarasi yaCongo) n’umuryango we, bahagera bakajya mu nkambi yaKashusha muri Kivu y’amajyepfo, ikaza guterwaho ibisasutariki ya 01 n’iya 02 Ugushyingo 1996, bagakomeza binjiraimbere muri Zayire.

Gaspard akomeza avuga ko ubwo yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa, atigeze ahisha ko yari umusirikare mu Rwanda, cyangwa ngo ahindure izina nk’uko Biguma yabikoze. ati:

Ntacyo nahishe, navuze ibyo nahuye nabyo byose, nkurikijeumwirondoro wanjye.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko mu rugendo rwe ava muriKigali, yabanje guhagarara i Nyanza, agakomereza ku Kigeme, kandi ko ubwo yari mu nzira agenda yabonaga za bariyeri arikontiyabonye abantu bapfuye; bityo ko ntacyo azi ku bwicanyibwakorewe i Nyanza yewe nta n’uwo azi wishwe; icyakoraasoza avuga ko Abatutsi aribo bari bibasiwe.

Perezida w’iburanisha yanze icyifuzo cy’abunganira uregwa cyoguhamagara abatangabuhamya bashya babiri: umwe uri mu Rwanda n’undi watanze ubuhamya mu Rukiko mpanabyaharwashyiriweho u Rwanda (TPIR cyangwa ICTR); avuga koubwunganizi bwashoboraga gutanga iki cyifuzo mu namazitegura uru rubanza, kandi ko icyo gihe yatanze uburenganzirabwose.

Biteganijwe ko urubanza mu bujurire rwa HategekimanaPhilippe ‘Bigumarwatangiye tariki 04 Ugushyingo ruzasozwaku ya 20 Ukuboza 2024; mu gihe Urukiko rwa rubanda rwaParis rwari rwamukatiye gufungwa burundu muri Kamena 2023.
Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru