Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashyizeho uruganda rutunganya imyenda iva mu Mujyi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, gusa inzobere mu mihindagurikire y’ibihe ivuga ko kubaka uruganda byonyine bidahagije ko bigomba kwegurirwa abikorera bikaba igikorwa cy’ubushabitsi cyinjiriza abaturage amafaranga.
Abakozi barimo kuvangura imyanda ibora n’itabora
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye Kamana André avuga ko hari ingamba bashyizeho zo kurengera ibidukikije zirimo kubaka uruganda rutunganya imyanda ibora n’itabora no gutunganya inzira z’amazi.
Kamana akavuga ko uko umubare w’abatuye uyu Mujyi wa Huye wiyongera ari na ko bagomba kwigishwa uburyo bwo kunoza isuku y’aho baba.
Uyu muyobozi yavuze ko mbere y’uko bashyiraho ubu buryo wasangaga amazi ava muri iyi myanda yangiza ibishanga n’imigezi. Akavuga ko iki kibazo kuri ubu cyarangiye.
Niyonkuru Yves wahawe akazi muri iki kimoteri, avuga ko bahemberwa ukwezi, bakanahakura ifumbire bashyira mu mirima yabo.
Inzobere mu bijyanye n’imihindagurike y’ibihe Mulisa Alexis yabwiye UMUSEKE ko gutunganya imyanda bisaba ko inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera zibigiramo uruhare kuko kurengera ibidukikije bikubiyemo gahunda nyinshi zirimo n’ubucuruzi.
Mulisa yavuze ko Ubuyobozi bw’Uturere butabishobora ahubwo ko bugomba kubyegurira ba rwiyemezamirimo bakabikora bagamije kubibyazamo amahirwe ashingiye ku mafaranga.
Yavuze ko iyo imyanda idatunganyijwe ishobora guteza ibibazo birimo n’indwara za kanseri ku baturage.
Inzobere ivuga ko kuvangura imyanda ibora n’itabora bigomba guhera mu ngo z’abaturage iyo myanda ivamo.
Gusa umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibidukikije Butera Martin avuga ko umushinga wo kuyibyazamo biyogazi ari mugari, bisaba ko ikimoteri gishyirwamo imyanda myinshi.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Akarere ka Huye kandi kubatse umukoki wo mu Rwabayanga wari utangiye kwangiza ibikorwa remezo by’Umujyi wa Huye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwubatse ikimoteri gitunganya imyanda ibora n’itabora.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye Kamana André avuga ko bubatse ikimoteri gitunganya imyanda bagamije kurengera ibidukikije.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.