Amakuru aheruka

Huye: Hubatswe uruganda rutunganya imyanda ikabyazwa ibindi aho kwangiza ibidukikije

Published on

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashyizeho uruganda rutunganya imyenda iva mu Mujyi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, gusa inzobere mu mihindagurikire y’ibihe ivuga ko  kubaka uruganda byonyine bidahagije ko bigomba kwegurirwa abikorera bikaba igikorwa cy’ubushabitsi cyinjiriza abaturage  amafaranga.

Abakozi barimo kuvangura imyanda ibora n’itabora

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye Kamana André avuga ko  hari ingamba bashyizeho zo kurengera ibidukikije zirimo kubaka uruganda rutunganya imyanda ibora n’itabora no gutunganya inzira z’amazi.

Kamana akavuga ko  uko umubare w’abatuye uyu Mujyi wa Huye wiyongera ari na ko bagomba kwigishwa uburyo bwo kunoza isuku y’aho baba.

Yagize ati: ”Imyanda ibora tuyibyazamo ifumbire ihabwa abahinzi, itabora igakurwamo amapave.”

Uyu muyobozi yavuze ko mbere y’uko bashyiraho ubu buryo wasangaga amazi ava muri iyi myanda yangiza ibishanga n’imigezi. Akavuga ko iki kibazo kuri ubu cyarangiye.

Niyonkuru Yves wahawe akazi muri iki kimoteri, avuga ko bahemberwa ukwezi, bakanahakura ifumbire bashyira mu mirima yabo.

Ati: ”Kuvangura iyi myanda bisaba ubwirinzi, wambara imyambaro yabugenewe kugira ngo utandura indwara.”

Inyubako batunganyirizamo imyanda ibora n’itabora

Inzobere mu bijyanye n’imihindagurike y’ibihe Mulisa Alexis yabwiye UMUSEKE ko gutunganya imyanda bisaba ko inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera zibigiramo uruhare kuko kurengera ibidukikije bikubiyemo gahunda nyinshi zirimo n’ubucuruzi.

Mulisa yavuze ko Ubuyobozi bw’Uturere butabishobora ahubwo ko bugomba kubyegurira ba rwiyemezamirimo  bakabikora bagamije kubibyazamo amahirwe ashingiye ku mafaranga.

Yavuze ko iyo imyanda idatunganyijwe ishobora guteza ibibazo birimo n’indwara za kanseri ku baturage.

Yagize ati: ”Mu gutunganya imyanda Ubuyobozi bukwiriye  kandi  gushyiraho uburyo bwo kuyibyazamo biyogazi (bio-gas) abaturage bakoresha kugira ngo batangiza ibiti.”

Inzobere ivuga ko kuvangura imyanda ibora n’itabora bigomba guhera mu ngo z’abaturage iyo myanda ivamo.

Gusa umukozi w’Akarere ka Huye  ushinzwe ibidukikije Butera Martin avuga ko umushinga wo kuyibyazamo biyogazi ari mugari, bisaba ko ikimoteri gishyirwamo imyanda myinshi.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, Akarere ka Huye kandi kubatse umukoki wo mu Rwabayanga wari utangiye kwangiza ibikorwa remezo by’Umujyi wa Huye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwubatse ikimoteri gitunganya imyanda ibora n’itabora.

Bamwe mu bakozi batunganya ikimoteri

Uretse imihanda iriho ibiti, Akarere kagenda kayishyiraho inzira z’amagare n’abanyamaguru

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye Kamana André avuga ko bubatse ikimoteri gitunganya imyanda bagamije kurengera ibidukikije.

Ibiro by’Akarere ka Huye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version