Amakuru aheruka

Hatanzwe Buruse ku banyeshuli 20 bashaka kwiga muri Polonye (Poland)

Published on

Ikigo gifasha abanyeshuri gushaka amashuri yo hanze y’igihugu, Best World Link Group kiri gutanga amahirwe ku banyeshuli b’Abanyarwanda barenga 20 kubona buruse zo kwiga muri Polonye (Pland) zishyura ijana ku ijana kuri minerval n’icumbi.

Abanyeshuri bemerewe gusaba izo buruse ni abagize amanota ari hejuru ya kuva ku manota 50 kuri 73 ku bize mu bigo bigengwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB).

Buruse zizatangwa mu masomo y’Ubucuruzi (Business), imicungire y’amahoteli (Hotel Management), Ubuvuzi bw’abantu (Medecine) harimo Ubuforomo na Farumasi.

Umuyobozi wa Best World link, Rukundo Charles Jyenani yavuze ko izo buruse zigenewe abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu 2019.

Ati “Turasahaka kumenyesha abana b’Abanyarwanda, bakoze ibizamini muri 2019 by’amashuri yisumbuye muri REB. Tubafitiye buruse zo muri Polonye bisaba, kuba barabonye amanota 50 no kuzamura.”

Mu gusaba buruse, umunyeshuri asabwa indangamanota z’imyaka itatu, iy’uwa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu y’amashuri yisumbuye, diplôme na pasiporo, ubundi akegera Best World Link aho ikorera kuri gare yo mu Mujyi wa Kigali izwi nka Down Town, bakamufasha.

Abazatsindira kwigira kuri izo buruse bazatangira kwiga mu Ukwakira 2020.

Kuva mu 2017 ubwo Best World Link yatangiraga, imaze kohereza mu bihugu bitandukanye abanyeshuri barenga 300.

Uwakenera kugira ibindi amenya yakoresha telefoni, 0789460393 cyangwa ubutumwa kuri whatsapp 0786576293. Ashobora no gukoresha email: studyabroad@bestworldlink.co.uk  cyangwa agasura urubuga www.bestworldlink.co.uk.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version