Amakuru aheruka

Hatangiye gukusanywa inkunga yo kuvuza Shangazi umufana wa APR Fc urembejwe na Kanseri

Published on

Abakunzi ba Siporo mu Rwanda by’umwihariko ab’umupira w’amaguru, batangiye Kampanye yo gushaka inkunga yo kuvuza Kanzayire Console uzwi nka Shangazi, umufana ukomeye wa APR Fc ubarizwa mu itsinda rya “Online Fun Club”, kuri ubu arembeye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe kubera indwara ya kanseri yo mu muhogo

Kanzayire Console uzwi nka Shangazi azwi cyane mu kuvuza ingoma

Shangazi azwi cyane ku bibuga aho agifite imbaraga yabaga ari ku mikino yose ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Stars.

Ari mubashyushyarugamba batanga ibyishimo ku bibuga aho azwi mu kuvuza ingoma na morale yo hejuru.

Uyu mubyeyi ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kuzahazwa n’indwara ya Kanseri y’umuhogo, Shangazi yagerageje kwivuza ubushobozi bumushiriraho.

Aho arembeye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe yasabwe gushaka amafaranga yo kujya kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde kugira ngo iyi ndwara ikire.

Umuyobozi wa Online Fan Club yo muri APR Fc, Muragijimana Peter yavuze ko uwagira icyo abona cyose yafasha Shangazi agafashwa kuvurwa kuko nk’itsinda abarizwamo babona bimaze kurenga ubushobozi bwabo.

Ati “Shangazi amaze igihe kinini arwaye, byabaye ngombwa ko tumufasha nk’itsinda abamo (Fan Club) tugerageza ibyo dushobora ariko aho bigeze birenze urwego rwacu kubera ko arwaye kanseri yo mu muhogo, ubu tuvugana acometse Sonde, acometse Sonde ku nda nizo zimufasha kurya, asigaye arira muri Sonde, umuhogo warafunganye, kwivuza bamubwiye ko agomba kwivuriza mu Buhinde hano mu Rwanda byaranze.”

Kuri ubu hatangijwe Kampanye yo gushaka amafaranga yamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, aho buri wese ufite umutima utabara asabwa kohereza ubushobozi bwose afite abinyujije mu buryo bwose bukoreshwa mu kohereza amafaranga.

Ushaka gufasha Shangazi yanyuza ubutumwa kuri nomero 0788528267 ibaruye kuri Kanzayire Console haba kubakoresha Mobile Money cyangwa World Remit.

Abakunzi ba Siporo n’abanyarwanda muri rusange basabwa gufasha uyu mubyeyi kugira ngo abone ubuvuzi.

Abasiportifu basabwe gufasha Shangazi kugira ngo abone ubuvuzi mu gihugu cy’Ubuhinde

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version