*Motari yanenzwe kwigaragambya, ariko ibitekerezo bye byatambutse
*Inzego ngo zigiye kwiga ku bibazo byinshi biri mu mwuga w’abatwara moto
Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu muvugizi wayo wungirije Allain Mukurarinda yanenze imyitwarire y’abamotari mu Mujyi wa Kigali bafashe icyemezo cyo kujya mu mihanda bakigaragambya, kandi abarenga 7,000 muri bo bakora nta byangombwa.
Kuri uyu wa Kane, tariki 13 Mutarama mu masaha y’igitondo mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali nka Nyamirambo, Gikondo, Muhima, Gishushu no mu Mujyi rwagati abamotari biraye mu mihanda barigaragambya bavuga ko barambiwe amafaranga y’umurengera bishyuzwa.
Bavuga ko assurance yageze kuri Frw 216, 000, banacibwa Frw 5, 000 yitwa aya Koperative buri kwezi kandi atabagarukira, ndetse bagatanga imisoro, bakanavuga ko imashini zitwa mubazi zigena igiciro cy’urugendo zirimo kubahombya ku buryo bukabije.
Gusa nyuma y’uko ibi bibaye ku gicamunsi cy’uwo munsi, inzego bireba harimo Ikigo Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, na Koperative z’abamotari bateranye basuzuma ibyavugwaga n’abamotari babifatira imyanzuro.
Mu kiganiro kihariye UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Allain Mukurrlinda, yavuze ko ibyo abamotari bakoze byo kwigaragambya atari byo, gusa ngo mubazi zabaye zihagaritswe kugenzurwa uhereye ku wa 14 Mutarama, 2022.
Yadutangarije ko amande abamotari bacibwaga ku badakoresha izo mubazi uko bikwiye yashyizwe kuri Frw 10,000 avanywe kuri Frw 25, 000.
Ati “Nta mpamvu yo guca ibintu ku ruhande, iyo abantu bagiye mu muhanda kuriya bakagira imyitwarire bagira ni imyigaragambyo, ahubwo ni ukureba ko mu Rwanda hari amategeko agenga kuba abantu batanga ibitekerezo byaba mu nama, cyangwa mu myigaragambyo. Twakwibaza ngo byarubahirijwe, rero ni imyigaragambyo yabaye.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bagaragaje byitaweho kandi bivuguruza ibyo bavugaga ko ibibazo byabo bitajya byitabwaho, inzego zitandukanye zarateranye harimo RURA, Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’amakoperative y’abamotari maze basanga ikibazo atari mubazi nubwo ari yo buririyeho.
Basanze hari ibibazo by’abamotari batagira ibyangombwa, imikorere y’amakoperative, ibibazo by’amande baciwe, imisoro igenda kuri za mubazi noneho basanga ari urusobe rw’ibibazo rukomatanyije, ariko hari kimwe cyatumye bavuga bati ibibazo byacu bisuzumwe.”
Allain Mukuralinda avuga ko mu bamotari berenga ibihumbi 26 babarurwa mu Mujyi wa Kigali harimo abamotari 7,000 bakora nta mpuza zo gutwara ibinyabiziga bafite, assurance n’ibindi byangombwa ndetse ngo benshi nibo bari mu bigaragambyaga.
Gusa ngo bagiye kubanza gukemura ikibazo cy’abantu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto batagira ibyangombwa.
Yagize ati “Ntabwo mubazi ivanyweho ahubwo irasubitswe kugira ngo babanze bakemura icyo kibazo cy’ibyangombwa noneho banigishe, banasobanure inyungu ziri mu gukoresha mubazi kugira ngo zizagarurwe abantu bafite imyumvire imwe.”
Uretse ikibazo cya mubazi cyabaye imbarutso yo kwigaragambya ku bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, ibibazo byagaragaye birimo imisoro ihanitse, guturwaho ibintu badasobanuriwe, ubwishingizi busigaye buhenze n’amakoperative bavuga ko ntacyo abamariye, ibyo byose ngo byarumviswe kandi bizaganirwaho bishakirwe umuti nyuma yo gukemura ikibazo cy’abakora nta byangombwa.
Yagize ati “Ibibazo byose byigiwe hamwe muri rusange ntabwo byarebweho mu buryo bwimbitse, ntiwasuzuma ibya assurance amasosiyete atanga ubwishingizi adahari, mu gihe inama yabaye ikibazo cy’amakoperative harimo imicungire mibi gusa ibibazo byose byagaragajwe buri ruhande ni ukugenda rukabyigaho.”
Akomeza avuga ko kuba ubwishingizi bwa moto bwarazamutse amasosiyete atabikoze nta mpamvu ashingiyeho, bityo ngo bazasobanura impamvu bwazamuwe nibigaragara ko bwagabanywa buganywe.
Mukurarinda yasabye abamotari kuzirikana umutekano wo mu muhanda bakareka gukora batagira ibyangombwa, abasaba ko mu gihe bafite ikibazo runaka hari uburyo bwo kubinyuzamo aho kujya mu muhanda kwigaragambya nta burenganzira babiherewe.
Ati “Ubutumwa bwa mbere ni ukuvuga ngo umutekano ku muhanda harimo uwa motari nabo babatwara, ugendana no kuba bafite ibyangombwa birimo perimi n’ubwishingizi kuko iyo habaye impanuka bigira akamaro ku utwaye n’utwawe. Icya kabiri, niba bafite ibibazo hari inzego bashobora kubibarizamo batagombye kwigaragambya kuko sibyo bikemura ikibazo gusa ahubwo byateza izindi ngaruka zirushijeho, amategeko yacu ateganya uburyo abantu bigaragambya basabye uruhushya aho gutungurana bajya mu mihanda, kwigaragambya ni uburenganzira bw’umuntu ariko bage bibuka ko butagomba kubangamira abandi.”
Nyuma y’uko iyi myanzuro ifashwe harimo gusubika kugenzura mubazi, bamwe mu bamotari baganiriye n’UMUSEKE bavuze ko iki cyemezo bakishimiye kuko mubazi zari zuzuyemo urusobe rw’ibibazo harimo n’ihuzanzira rya internet.
Uyu yagize ati “Mubazi ubundi ntabwo zakoraga neza kuko zaduhombyaga cyane, wareba ugsanga hamwe zibura amarezo kandi bagufata utayicye bakaguca amande na moto bakayitwara rero twari tubangamiye. Dushimye ubuyobozi bwacu bwumva akarengane kacu rero kuba babaye bahagaritse mubazi kugirango bakosore ibibazo birimo turabyishimiye kandi nizigarurwa byose byarashyizwe kumurongo tuzazikoresha kuko sit we twanga iterambere.”
Mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari barenga ibihumbi 26 gusa mu isuzuma bakoze abagera ku bihumbi birindwi bakora nta n’icyangombwa na kimwe bagira. Gusa ibibazo byose byagaragajwe bigiye gusuzumwa ndetse bihabwe umurongo muzima.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/kigali-abamotari-bakoze-imyigaragambyo-yamagana-amafaranga-yumurengera-bishyuzwa.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
4 Comments
Leave a Reply
Cancel reply
Leave a Reply
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze
Idebe
January 14, 2022 at 10:40 am
Ibibazo by’abamotari si mubazi gusa. Uwitwa El Hamiid kuri Twitter (Imana imuhe amahoro n’umugisha) yatanze inama nyazo niba mwumva mwumve, ibindi ni ubusa!
Ngiyo thread ye eLHAMiiD (@eLHAMiiD) Tweeted:
Umu #motari yishyura #insurance ingana na 153,000 RWF ku mwaka,
Plaque ayishyura rimwe 75,000 FRW
Moto ya TVS ku muhinde Sameer Hussein yayiguraga 1,500,000 RWF byose bigahagarara 1,723,000 RWF.
Ubu tuvugana umuhinde yongejeho 200,000 RWF ubu moto yose ihagaze 1,923,000 RWF https://twitter.com/eLHAMiiD/status/1481592391840813059?s=20
Karamaga Jeanine
January 17, 2022 at 8:32 am
Imyigaragambyo yemewe n’itegekonshinga. Kuki Mukuralinda anenga abamotari kandi bakoze ibyo itegekonshinga libemerera? Gusa Mukuralinda niko yamye. Twabibonye mu rubanza rwa Ingabire Victoire, n’izindi zakurikiye ariho akabyiniro ka Mukurayiba katurutse. Birababaje rero kwumva Mukuralinda yikoma abamotari, abatega iminsi nk’aho hari icyaha bakoze.
Karake
January 18, 2022 at 8:13 pm
Utegeko nshinga ryemerera imyugaragambyo abayisabye bakabibwa uruhushya bakabereka naho bayikorera iryo tegeko uvuga niryo wakuye mumashyambya ya congo muri FDRL siryahano
Ruhunga Janvier
January 24, 2022 at 10:59 am
Nonese ubwisanzure mu bitekerezo siyo ngingo ya mbere itegekoshinga rishingiyeho? Niba abamotari berekanye ko bahohoterwa, babizira? Ibyo Jeanine avuga bifite ishingiro kandi ni ingingo ikomeye muri demokarasi duhora tuvuga ko tugenderaho.