Ubutumwa umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni yanyujije kuri Twitter yavuze ko bazakomeza kwica “abo yita ibyihebe” kugeza ubwo Museveni we ubwe abasabye guhagarika intambara. Yavuze ko Yesu/Yezu yategetse ko bava mu butaka bw’Abakristu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba hari abatangiye kumwamamaza kuri Twitter bemeza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida muri 2026
Muri iyi minsi Gen Muhoozi Kainerugaba bamwe bamuhimbye akazina ka “General twitter” bashaka kuvuga ko akoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga.
Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wafata isura nshya mu ntangiriro z’uku kwezi, akenshi Gen Muhoozi akunze kwandika kuri Twitter avuga iby’uwo mubano, cyangwa asubiramo amateka umuryango we n’igihugu cya Uganda bafitanye n’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, yanditse aburira inyeshyamba za ADF zivuga ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda mu izina ry’idini ya Islam.
Yagize ati “ADF ikosa yakoze rikomeye mu buzima bwabo ni ugutera ku Ngoro ishinga Amategeko yacu! Ntituzahagarika Kubica kugeza ubwo Perezida Kaguta Museveni abidusabye!!!”
Mu butumwa buherekeje ubwo Lt. General Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni, yavuze ko igisirikare ayoboye kimaze kwica abarwanyi ba ADF 1000 kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo UPDF yatangiraga intambara kuri bo ifatanyije n’ingabo za Congo, UPDF.
Ati “Abatuye muri Kivu ya Ruguru na Ituri, ibikorwa byacu bigeye gutera ubwoba ibyihebe. Ntangaje ko Kivu ya Ruguru, Kivu y’Amajyepfo, na Ituri ari ubutaka bw’Abakiristu!
Yesu/Yezu Christu ategetse ADF kuva mu butaka bwe vuba na bwangu, bitabaye ibyo bazabyishyura ikuzimu!!!”
Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuba azasimbura Se ku butegetsi, bisa naho ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter hari abantu bavuga ibigwi bye mu rwego rwo gutangira kumukundisha rubanda.
Ingabo za Uganda zinjiye muri Congo ku wa 30 Ugushyingo, 2021 mu bikorwa bya gisirikare zifatanyamo n’iza kiriya gihugu byitwa “Operation Shujaa”, inyeshyamba za ADF zagiye zitakaza ibirindiro ndetse bamwe bafatirwa ku rugamba ari bazima.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.