Hari abaturage bo mu Karere ka Gatsibo biganjemo abagore bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere no guhererekanya amafaranga begerewe n’ikigo cy’imari cya ASA Microfinance maze kibaguriza amafaranga ariko nyuma kibambura udutabo bayaherewe none bishyujwe ay’umurengera ndetse n’ibyangombwa byabo birimo iby’ubutaka byarafatiriwe.
Aba baturage bo mu Murenge wa Kabarore bavuga ko ari akarengane bakorewe na ASA Microfinance.
Aba baturage bavuga ko ibyo bari bitezeho kubakura mu bwigunge ahubwo byabubashyizemo, bakababazwa n’ukuntu abakozi ba ASA Microfinance baje bagatwara ibyangombwa byabo harimo n’udutabo bari bakiyeho inguzanyo maze bagahindukira babishyuza arenze ayo bagujije.
Ikibabaza aba baturage kandi n’ukuntu iyi banki ivuga ko umukozi wayo yayitekeye umutwe afata amafaranga y’abakiriya akavuga ko ayabikije ariko ntayabitse, bo bakavuga ko ibi bitakabaye urwitwazo rwo kuba itabishyura kandi yarabikoze mu izina rya ASA Microfinance ndetse baranagaragaje iki kibazo uyu mukozi agikorera ku Ishami rya ASA Microfinance muri Gatsibo, Kabarore.
Uyu ati “Ni banki mbi ku buryo nta muntu wakifuza kongera kuyisubiramo. Twishyurira ku dukayi twa gasuku, nta bitabo tugira konti zacu n’ibitabo aribo babifite , hanyuma birangira njye ubugenzuzi bwabo buje ngo bunsangaho ideni.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.