Mbogo Ally, ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa Gasogi United yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe nyuma yo kubabarirwa ikosa yakoze ku mukino wabahuje na APR FC rigatanga igitego.
Mbogo Ally ashinjwa gukora amakosa menshi mu mikino ya Gasogi United igatsindwa (Archives)
Ku wa 26, Ukuboza, 2021, Gasogi United yakiriye inatsindwa ibitego 2-0 na APR FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri uwo mukino, myugariro Mbogo Ally yakoze ikosa rikomeye ryo gushorera umupira mu rubuga rwegereye umunyezamu we, awutakariza hafi y’abakinnyi ba APR FC bahise bawubyaza igitego cyatsinzwe na Mugunga Yves.
Nyuma y’umukino, umutoza Guy Bukasa yaganiriye n’itangazamakuru, yumvikana mu burakari bwinshi avuga ko Mbogo Ally ari umukinnyi mukuru utagakwiye gukora amakosa ashyira ikipe mu kaga anahamya ko amusezereye.
Ati “Ndamushyira muri ‘Poubelle’ (aho bamena imyanda) umushaka amutware.”
Nyuma y’aho Guy Bukasa n’ubuyibozi bwa Gasogi United ntabwo birukanye Mbogo nk’uko byari biteganijwe, byanatumye agaragara mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri, iyi kipe yakoze yitegura umukino uzayihuza na Gicumbi FC ku wa 17, Mutarama 2022.
Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, Guy Bukasa yagaragaye kuri Gasogi United TV (YouTube Channel), avuga ko myugariro Mbogo Ally ari kumwe n’abandi kandi yababariwe nk’umwana imbere y’ababyeyi be.
Bukasa yagize ati “Arahari, ni umwaka mushya, ntekereza ko buri wese afite uburenganzira bw’amahirwe ya kabiri, iyo uyobora ikipe uba uri nk’umubyeyi, buri mwana ashobora gukora ikosa ariko iyo asabye imbabazi akanasezerana ko atazongera, ntekereza ko ari umukoro wacu wo kwemera imbabazi yasabye, no kumuha igihe cyo kwikosora. ari mu bandi bakinnyi.”
Mbogo Ally w’imyaka 27 y’amavuko yageze muri Gasogi United mu mwaka ushize avuye muri Kiyovu Sports. Yigeze kandi gukinira Bugesera FC na Espoir FC y’ i Rusizi.
Mbere y’uko Shampiyona isubukururwa hagakinwa imikino y’umunsi wa 12, Gasogi United iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde, ifite amanota 13. Mu mikino 11 yakinnye, yatsinze inshuro 3 itsindwa 4 inganya 4. Yinjije ibitego 9, yinjizwa 11 bivuze ko ifite umwenda w’ibitego 2.
Uyu munsi Gasogi United yakoze imyitozo yitegura Gicumbi FC
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.