Nsanzumuhire Philemon wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari k’Agateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, yaciwe ugutwi n’umuturage ubwo yajyaga gukemura ikibazo cy’umuturage wari warambuwe.
Ibi byabaye kuwa 29 Mutarama 2021 mu masaha ya kumi z’umugoroba ubwo uyu mugabo wakoze aya mahano yashayamirana na mugenzi we bapfa y’uko yamwambuye amafaranga y’imbuto asanzwe acuruza.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi ushinzwe umutekano yamenye ikibazo cy’uko hari abantu babiri bafitanye ikibazo maze we na mugenzi we basanzwe bakorana akazi k’umutekano bagiye gukiza, niko kuza gucibwa ugutwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Agateko,Mugabo Andre, yemereye UMUSEKE ko uyu ushinzwe umutekano yarumwe ugutwi ubwo yari agiye gukiza umuturage wahohotewe.
Ati “Umuturage w’umubyeyi yagiranye ikibazo n’umuturage ,cy’ibyo baguze birimo imineke na Avoka,noneho yitabaza ushinzwe umutekano ngo aze kubakiranura.Ajyayo ari kumwe n’undi mugenzi we bakorana.Uwo muntu yari asanzwe akekwaho ubusambo n’igihazi.Agiyeyo, amubwira ngo aze amwereke mu nzu, atandukana na wa mugenzi we bari kumwe.Ahita amukingirana nibwo yatangiye kumuhohotera amukubita,amuruma n’ugutwi.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo birinde ibibazo bishobora kuvamo imirwano n’andi makimbirane.
Ati “Icyo dusaba abaturage cyane ni ugutangira amakuru ku gihe abantu nk’abo ngabo bafite ibibazo by’ubusambo cyangwa bafite imyitwarire itari myiza, iyo batanze amakuru hari ukuntu bigishwa, cyangwa bakaganirizwa, byaba n’amakosa akorwa atemewe n’amategeko bakaba bakurikiranwa, ikindi ni ugusaba abaturage kudashyamirana kuko uko gushyamirana niko kuzana ibibazo byose, bakoroherana haba hari ugize ikibazo akiyambaza ubuyobozi.”
Amakuru avuga ko ushinzwe umutekano yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cyibegereye ariko akaza kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Ni mu gihe uwahohoteye we yahise atoroka akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.