Connect with us

Amakuru aheruka

Gasabo: Imodoka ya Musenyeri Bahujimihigo yagonze umuntu wari ku igare arapfa

Kuri uyu wa Gatanu Umusenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diocese Gatolika ya Byumba yakoze impanuka avuye i Rwamagana yerekeza i Kigali, akaba yagonze umuntu wari ku igare ahita apfa, Polisi yabwiye UMUSEKE ko Musenyeri yajyanywe kwa Muganga i Masaka.

Imodoka ya Musenyeri Bahujimihigo yuriye ipoto y’amashanyarazi nyuma yo kugonga umunyegare agapfa

Byabaye ahagana saa 11h30 a.m mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka bayimenye ndetse bamaze kuyipima.

Ati “Turayizi twanayipimye, impamvu yateye impanuka kuri uyu munota ntabwo twahita tuyimenya kubera ko umuntu ashobora guta umukono we kubera impamvu zitandukanye, ni cyo iperereza rimaze biracyakorwaho iperereza.”

Imodoka Toyota RAV4 RAB 130 S yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo w’imyaka 67 ababibonye bavuze ko yataye umukono we yagenderagamo agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste w’imyaka 18 wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono yarimo ahita apfa.

Nyuma imodoka yagonze n’ipoto y’amashanyarazi iragwa.

SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko Musenyeri yajyanywe kwa muganga i Masaka bityo ko ari kwitabwaho ku buryo ubuzima bwe uko bwifashe ubu atapfa kubimenya.

Yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika, bakagenda neza kugira ngo “Bagere aho bagiye amahoro.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diocese ya Byumba

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka