Umuraperi Fireman nyuma y’umwaka yambitse umukunzi we Kabera Charlotte impeta y’urudashira amusaba kubana NA WE akaramata, basezeranye imbere y’amategeko.
Fireman ati ubu ni uwange byemewe
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 4 Mutarama 2022, nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.
Fireman yasezeraanye n’umukunzi we nyuma y’uko muri Kanama 2020 yari yasabye Charlotte ko yamubera umugore we ubuziraherezo.
Gusa yaje kuba akomwa mu nkokora n’urubanza yaregwagamo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byakorewe ku Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Ariko urukiko rwaje kumugira umwere kuri ibi byaha mu Ugushyingo 2021.
Nyuma yo kugirwa umwere Francis uzwi nka Fireman yahise asubukura iby’ubukwe bwe, aho yahereye ku gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 4 Mutarama, 2022.
Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Fireman yagize ati “Kuva ubu ni uwange byemewe.”
Ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko yari aherekejwe n’abandi baraperi barimo Jay-C n’abandi bari baje kumushyigikira.
Fireman ni umwe mu bahanzi bazamukiye mu itsinda Tuff-Gang ryari rigizwe na Bull-Dog, P-Fla na nyakwigendera Jay-Polly.
Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Charlotte
Fireman ashyira umukono ku isezerano ryo gushyingirwa
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Mwurire muri Rwamagana
Charlotte arahirira kubera Fireman umugore
Ubwo bahabwaga urupapuro ruhamya ko basezeranye mu mategeko
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste UMUSEKE.RW
Related Topics
2 Comments
2 Comments
mazimpaka
January 5, 2022 at 2:00 pm
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Nyiraburyohe Zubeda
January 5, 2022 at 4:35 pm
Vayo vayo