Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano Ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.
FERWAFA yafatiye ibihano bikomeye KNC nyiri Gasogi United
Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo Ikipe ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.
Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.
Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana AHISHAKIYE Balthazar ku mukino Ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.