Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye Umunyamabanga Mukuru mushya ari we Muhire Henry Brulart wigeze gukora itangazamakuru mu biganiro bya Siporo.
Muhire Henry Brulart yabaye Umunyamakuru uvuga urubuga rw’imikino
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, bugaruka ku buzobere bw’uyu Muhire Henry Brulart ko afite uburambe bw’imyaka 10 akora mu bijyanye na Siporo byanatumye akuramo ubumenyi buhagije.
Muhire Henry Brulart asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bijyanye n’Ubugeni n’ubumenyi bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhindi.
Yamenyekanye cyane kuri Radio Flash mu kiganiro cy’imikino icyo gihe iyi Radiyo yari mu zikunzwe cyane.
Muhire yakoranaga ikiganiro na Theo Barasa ubu we ni Umuyobozi kuri iyi Radio n’ubundi.
Nyuma yaho Muhire yaje kujya kwiga mu Buhinde ntiyongera kugaruka mu Itangazamakuru kuko yahise ajya mu bucuruzi afatanya no gukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.