Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Abbiy Ahmed yatangaje ko mu rwego rwo kugera k’Ubumwe n’Ubwiyunge, Leta ye yarekuye bamwe mubo batavuga rumwe bakomeye mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox.
Sibhat Nega umucurabwenge wa TPLF akaba ari nawe yayishinze ari mu bahawe imbabazi na Leta ya Etiyopiya
Abakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bari mu bababariwe muri izo mbabazi rusange.
Igitangazamakuru cya leta, cyatangaje ko mu bakuru b’inyeshyamba za TPLF barekuwe bijyanye n’izi mbabazi rusange harimo Sibhat Nega, uri mu bashinze ishyaka rya TPLF, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w’akarere ka Tigray.
Hari n’abandi bakuru b’inyeshyamba bakomeye bo mu yandi moko bahawe imbabazi.
Izi mbabazi zitunguranye zitanzwe mu gihe imirwano imaze amezi 14 ihuje Ingabo za Leta n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ihagaze.
Urwego rwa leta rwo gutangaza amakuru rwasohoye itangazo ruvuga ko “urufunguzo ku bumwe burambye ni ibiganiro. Ethiopia izigomwa icyo ari cyo cyose kugira ngo ibi bigerweho”.
Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Intego yazo ni uguharura inzira yo kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo bya Ethiopia mu nzira y’amahoro, itarimo urugomo… cyane cyane hagamijwe gutuma habaho ibiganiro bihuriwemo na bose mu gihugu”.
Inyeshyamba za TPLF ziherutse gutangaza ko ziteguye ibiganiro na Leta mu gihe imfungwa zose zafungurwa, ibi byaje nyuma yo kotswaho urufaya n’Igisirikare cya Leta mu bitero simusiga byayobowe na Minisitiri w’Intebe Abbiy Ahmed.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.