Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki yashimye u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda
Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko guhera tariki 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.
Uyu mupaka wafunguwe nyuma y’uko Uganda yagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo yashinjwaga n’u Rwanda ndetse hakaba hari n’intambwe yatewe mu gukemura bimwe na bimwe nk’umo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje.
Nyuma y’iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba washimye iki cyemezo cyafashwe n’abayobozi b’u Rwanda.
Ni mu itangazo basohoye kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, aho Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki yatanze ubutumwa bushimira u Rwanda kuri iki cyemezo rwafashe.
Dr Peter Mathuki yavuze ko gufungura umupaka wa Gatuna-Katuna bigiye kurushaho korohereza ubucuruzi bwamubikiranya imipaka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’imigenderanire y’abatuye ibihugu byombi.
Yagize ati “Kongera gufungurwa kw’iyi nzira y’ubucuruzi biri mu murongo wa gahunda yashyizweho y’isoko rusange ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wo guteza ubukungu n’imibereho myiza y’iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu mu kuzahura urujya n’uruza rw’ibicuruza, abantu, ishoramari n’akazi.”
Dr Mthuki yakomeje agira ati “Iyi ntambwe iragaragaza umuhate n’ubushake buri mu bakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu kwaguraru n’ubufatanye bwimbitse mu gace, by’umwihariko nk’umuryango wagutse ukemera kwakira Repubukia Iharanira Demokarasi ya Congo.”
EAC yavuze ko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bigiye korohereza ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi cyane cyane hazahurwa ubuhahirane bw’abaturage, ubukungu n’umubano mwiza wa politike. Uyu muryango akandi wijeje ko uzakomeza gufatanya n’ibihugu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ibi bikazajyana n’ubufasha mu bya tekinike mu kurushaho kunoza urujya n’uruza ry’ibicuruzwa n’abantu bambukiranya ku mupaka. Ifungurwa ry’umupaka ryitezweho kongera kuzahura ubucuruzwi bwari bwarazahaye hagati y’u Rwanda na Uganda kuko bwari bwaraguye bugera kuri miliyoni 5 z’amadolari ku mwaka buvuye kuri miliyoni zirenga 200$.
Umupaka wa Gatuna ufunguwe nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umujyana wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aje mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu bisanzwe ari bituranyi.
Lt Gen Muhoozi yatashye avuga ko yishimiye ibiganiro yagiranye na perezida Kagame kandi yiteze umusaruro mwiza mu gihe cya vuba, ibi kandi byanashimangiwe n’ Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashimangiye ko byagenze neza kandi bizatanga umusaruro ufatika.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.