Connect with us

Amakuru aheruka

Dr Kaberuka yabimburiye abandi kwambuka umupaka wa Gatuna ajya Uganda

Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango wo gushyingura Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile wari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama, 2022.

Kaberuka yijeje abo hakurya muri Uganda ko umubano uzongera kumera neza kuko Abayobozi b’ibihugu byombi babirimo

Umuhango wo gushyingura Prof Tumusiime wabereye aho avuka i Kabale mu  Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Uganda, Dr. Kaberuka akaba yitabiriye uwo muhango akoze urugendo rwanyuze ku mupaka wa Gatuna-Katuna.

Biteganyijwe ko uyu mupaka uzafungurwa kuri uyu wa Mbere taliki ya 31 Mutarama, 2022.

Dr. Kaberuka yitabiriye uwo muhango aherekejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col. Joseph Rutabana, bose bakaba batanze ubutumwa bwihanganisha Leta ya Uganda, abaturage, ndetse n’inshuti n’imiryango ya nyakwigendera Prof Mutebile wapfuye afite imyaka 73.

Dr. Kaberuka bivugwa ko yari n’inshuti ya hafi ya Prof Mutebile, yagize ati: “Mbazaniye intashyo za Perezida Paul Kagame n’abaturage bo mu Rwanda, mu gihe mwubaka kandi mukundamira ubuzima bwa Prof. Emmanuel . Ntabwo nta kundi byari kugenda kuko abaturage b’u Rwanda, abaturage ba Kabale, abaturage ba Kigezi na Uganda muri rusange, isano y’umuco n’amaraso dufitanye irakomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose bifatanyije n’abaturage ba Uganda mu kababaro batewe n’urupfu rwa Prof Mutebile, yongeraho ko ibihugu byombi bikomeje gukora ibishoboka byose ngo bizahure umubano mu buryo bwuzuye.

Ati: “Kuba ndi hano nk’Intumwa ya Perezida, ni ikimenyetso cy’icyifuzo cy’abaturage n’ibihugu byombi cyo kubana mu bwumvikane n’amahoro, no gufatanya mu bihe by’akababaro. Turabizi ko mu bihe byashize habaye ibibazo ariko tuzi nanone ko ingamba zikomeye z’abayobozi bacu bombi zirimo gukemura ibyo bibazo kuko byakemuka.”

Dr. Kaberuka yavuze ko abaturage b’u Rwanda n’abaturage ba Uganda ari abavandimwe kandi bafite ubushobozi bwo gukorera hamwe kugira ngo bakemure ibibazo, kugira ngo bafatanyirize hamwe guteza imbere ibihugu byombi bifitanye amateka y’igihe kirekire.

Mu guha icyubahiro Prof. Mutebile, Dr Kaberuka yashimangiye ko iyo mpuguke yakoze ibikorwa by’ubutwari ikiriho, izahura ubukungu bwa Uganda n’ubw’ibindi bihugu birimo n’ibyo mu Karere.

Ati: “Nungukiye byinshi ku mikoranire yanjye na we. Twagereranyije inyandiko kenshi, ku bibazo bya Politiki y’ubukungu, mu gihe twembi twari dufite inshingano mu bihugu byacu n’igihe nahabwaga inshingano zo kuba Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyamere (AfDB).”

Nka Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof Mutebile ashimirwa kuba yarashyizeho Politiki zigamije kuzahura ubukungu nyuma yo gusubira inyuma hagati y’imyaka  1970 na 1980.

Yari impuguke mu by’ubukungu, yanakoze nk’Umunyamabanga muri Banki Nkuru hagati y’umwaka wa 1992 kugeza mu 2001 ubwo yagirwaga Guverineri.

Iyo mpuguke mu by’ubukungu yanditse izina kuko yabaye n’Umujyanama mu miryango mpuzamahanga itandukanye irimo Banki y’Isi, Ikigenga Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Umuryango uharanira Ubutwererane mu by’ubukungu n’Iterambere, Ikigo giharanira guteza imbere ubukungu buciriritse mu muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Ikigo cy’u Bwongereza gishizwe iterambere Mpuzamahanga, n’Ikigo North-South Institute cyo muri Canada.

Yanatanze umusanzu mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda, ubwa Kenya, Tanzania, Eritrea na Nepal.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Ndengejeho Henry

    January 30, 2022 at 9:20 pm

    Ntitwaherukaga kwumva Kaberuka! Halya ubu asigaye akora iki? Ntunguwe no kwumva atari Cyomoro wabaye intumwa mu gihe Museveni we yohereza umuhungu we. Gusa, ku rundi ruhande, sintunguwe yuko Kaberuka shobora nawe kuba yaravuye i Bugande. Ni “uncle” nawe. Byari nkuntangaza iyo bohereza Bamporiki cyanga Rucagu.

    • nkunda

      January 30, 2022 at 10:00 pm

      Kaberuka yavukiye i Byumba akurira Tanzania igihe baso babameneshaga cyakora yagarutse ariingirakamaro adatoranije nabingengas nkamwe.ntiyigeze aba Uganda

    • mahoro jack

      January 31, 2022 at 12:45 pm

      Niwiga ukamenya kwandika neza ururimi rwawe uzaba uteye intambwe ya mbere kuko ubundi bwenge bwo ntabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka