Abanyarwanda barenga 100 bavugaga ko bahunze inkingo za Covid-19 bakajya ku kirwa cya Ijwi kiri mu kiyaga cya Kivu, ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo kubacyura mu Rwanda.
Gusa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, BBC ivuga ko yayitangarije ko atazi iby’ihunga ry’abo Banyarwanda, ndetse ko atazi neza ko gucyurwa kwabo byagizwemo uruhare n’abayobozi.
Hashize iminshi u Burundi nabwo bwirukanye Abanyarwanda bari bahahunguye bavuga ko bahunga inkingo za COVID-19 n’amabwiriza ariho yo kwirinda iki cyorezo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga ko kwikingiza atari itegeko ariko ko utabikoze agomba kwirengera ingaruka zabyo.
Ati “Kwikingiza ntabwo ari itegeko ni ugusobanurirwa wabyumva ukajya kwikingiza, niba rero wumva ko udashobora kwikingiza kuko nta n’ubutegeka, ugomba kwirengera ingaruka zabyo.”
Zimwe muri izo ngaruka harimo kubuzwa kwinjira mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kubuza abana kujya ku ishuri, kubuzwa kujya ahahurira abantu nko mu tubari n’ahandi.
Mukurarinda avuga ko ibyo ari uburyo Leta igomba kurinda abantu bayo kuko abakingiwe byagaragaye ko Covid-19 itabarembya, mu gihe ari icyorezo cyica.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.