Abanyarwandakazi bagize itsinda rya Charly na Nina bataramiye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda bishimirwa n’abatari bake bari bitabiriye igitaramo cya “Comedy Store”.
Charly na Nina baririmbye indirimbo zabo nshya n’izakunzwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, saa tanu z’ijoro za Uganda nibwo aba bahanzikazi b’Abanyarwanda bataramiye mu Mujyi wa Kampali muri Uganda.
Iki gitaramo “Comedy Store” gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi aho kimaze kwamamara muri iki gihugu, Charly na Nina bakaba bakiriwe n’abarimo abanyarwanda benshi baberetse urukundo ubwo bageraga ku rubyiniro babasusurutsa mu ndirimbo zabo zakunzwe kugeza ubu, ndetse n’indirimbo yabo nshya “Lavender”.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku bwinshi, Charly na Nina ubwo baririmbaga indirimbo “Owooma” bakoranye na Geosteady, yaje kubasanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba. Geosteady akaba nawe yari mu bandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo.
Charly na Nina bishimiye uko igitaramo cyagenze
Nyuma y’iki gitarama Charly na Nina bataramyemo i Kampala, Muhoza Fatuma uzwi ku izina rya Nina, mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, yavuze ko bakiriwe neza muri Uganda kandi igitaramo cyangenze neza kuko bari bashyigikiwe n’Abanyarwanda batari bake.
Yagize ati “Twagezeyo amahoro nka saa tanu z’amanywa zaho, igitaramo cyo gitangira saa tanu z’ijoro. Igitaramo cyagenze neza cyane, twabonye Abanyarwanda benshi bacyitabiriye, abantu benshi bari baje kandi na bo bishimye, hari huzuye cyane.”
Nina yakomeje avuga ko bishimiye kongera kubonana na Geosteady bbakoranye indirimbo Owooma igakunda cyane.
Ati “Geosteady yari mu batumiwe kuririmba muri iki gitaramo, byari byiza cyane kubera ko ni umuntu twakoranye indirimbo yakunzwe cyane, twishimye kumubona burya iyo wakoranye n’umuntu muba mugomba gukomeza gukorana.”
Geosteady yaje kubafasha kuririmba indirimbo Owooma bakoranye
Iki gitaramo abari bacyitabiriye bishimiye uburyo aba bahanzikazi Charly na Nina babasusurukije. Nyuma y’iki gitaramo bakaba bakomeje imishinga irimo no gukorana n’abahanzi bo muri Uganda indirimbo.
Charly na Nina bagomba kugaruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022.
Imyaka yari ibaye itatu nta muhanzi w’Umunyarwanda utaramira muri Uganda nubwo umubano w’ibihugu utari wifashe neza ariko ubu ukaba uri kugana heza nyuma y’ibiganiro birimbanyije. Charly na Nina baherukaga gutaramira muri Uganda mu 2018 babaye abahanzi ba mbere baturuka mu Rwanda bataramiye muri iki gihugu.
Iki gitaramo cya Comedy Store cyari cyitumiwemo n’abandi bahanzi barimo John Blaq, Geosteady ndetse n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda.
Charly na Nina basusurukije abantu Kampala karahava
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW