Amakuru aheruka

Charly na Nina bagarukanye mu muziki indirimbo ‘Lavender’- VIDEO

Published on

Itsinda ry’abahanzikazi Charly na Nina nyuma y’imyaka ibiri badakora umuziki bavuze ko bari barihaye ikiruhuko cy’igihe kitari gito bari bamaze bakora umuziki ariko hazamo na Covid-19, ariko abakunzi b’umuziki wabo babitege kuko baje kubaha umuziki batabahaye igihe batakoraga.

Nyuma y’imyaka ibiri bita iy’ikiruhuko badakora bashyize hanze indirimbo nshya Lavender

Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Gashyantare 2022, nibwo Charly na Nina bashyize hanze indirimbo y’urukundo “Lavender” yakozwe na Element naho amashusho yayo akorwa na Swangz Avenue.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Muhoza Fatuma uzwi muri iri tsinda nka Nina, yavuze ko ar’indirimbo y’urukundo bahisemo kwita “Lavender” nyuma y’uko iri jambo ryahoraga rigaruka ubwo barimo gukora iyi ndirimbo.

Ati “Ni indirimbo y’urukundo ariko mu gihe twari muri studio ijambo Lavender ryakomeje kugenda rigaruka tuza kumenya ko ari ururabo rwiza cyane kandi ruhumura, turavuga tuti reka turikoreshe. Nitwe twayanditse ariko dufashwa n’abandi.”

Agaruka ku myaka ibiri yari ishize badakora umuziki, Nina yahishuye ko nta kidasanzwe cyari cyarabaye uretseko bari barihaye akaruhuko ko kwiyitaho nyuma y’igihe kigera ku myaka irindwi bakora umuziki.

Yagize ati “Twagize igihe cyo gufata akaruhuko , dufate umwanya turyame kuko twari tumaze imyaka myinshi dukora umuziki aribwo twafashe umwanya byibura umuntu yiyiteho noneho na Covid-19 izamo nayo.”

Akomeza agira ati “Bitege umuziki ukurikirwa n’undi, dushaka kuba umuziki tutabahaye muri iyo myaka ibiri. Babanze baryoherwe na Lavender naho ubundi vuba cyane indirimbo zindi ziraza.”

Agaruka ku rugendo bagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma mu gitaramo baririmbyemo cyo gusoza Amani Festival ku wa 6 Gashyantare, Nina yavuze ko bahagiriye ibihe bidasanzwe.

Ati “Byari byiza cyane, Abakongomani ni abantu bakunda umuziki kandi bakawishimira, baje ari benshi ku buryo izuba ritigeze ribahagarika. Nta kibazo na kimwe cyahabaye.”

Nina yashimiye abakomeje kubaha ubutumwa bwo kwishimira indirimbo yabo nshya “Lavender” ndetse abasaba gukomeza gukunda iyi ndirimbo n’ibikora byabo muri rusange.

Charly na Nina baherukaga gushyira hanze indirimbo muri Werurwe 2020 ubwo basohoraga iyitwa ‘Ibirenze ibi” kuva ubwo ntabwo bongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda, uretse ubwo baririmbaga mu bitaramo  bya Iwacu Muzika Festival muri Nzeri uwo mwaka.

Reba hano indirimbo nshya ya Charly na Nina

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version