Umuraperi Ross Kempo yashyize hanze indirimbo yise “Akana Karengana” ivuga ku buzima bushaririye bw’umwana w’umuhungu wabyawe n’umugabo wahuye na nyina wakoraga umwuga wo kwicuruza, ni indirimbo yibanda ku ngorane ziri mu mikurire y’uwo mwana wabaye imfubyi kuva ku myaka itanu.
Niyonzima Christian uzwi nka Ross Kempo yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’iminsi acecetse.
Niyonzima Christian wamenyekanye nka Ross Kempo mu muziki ni umwe mu baraperi bamamaye cyane mu myaka ya 2013.
Ross Kempo ni umwe mu baraperi beza bakunzwe mu ndirimbo nka Nduwa G City, Nzapfa Nzakira, Contract, Irengagize n’izindi zakunzwe mu Karere ka Rubavu aho uyu musore akomoka.
Uyu muraperi kuri ubu utuye i Younde muri Cameroon, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwaka wa 2022 yiteguye gushyira hanze ibikorwa byinshi bigamije kuzamura umuziki we no kugaragaza idarapo ry’u Rwanda muri kiriya gihugu.
Yagize ati “Ni umwaka wo gushyira mu ibintu mu bikorwa kuko imyaka yahise yabereye amasomo abantu benshi, Nanone umuziki ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza biri ku rwego rujyanye n’igihe tugezemo kugira ngo ubutumwa buri mu ndirimbo bujye bwumvikana.”
Ku ikubitiro avuga ko indirimbo “Akana Karengana” yayishyize hanze mu rwego rwo kugira ngo abayumva bahindurwe n’ubutumwa burimo.
Yagize ati “Ni inkuru ishingiye k’ukuri k’ubuzima bwa benshi muri sosiyete nyarwanda ndetse n’ahandi hirya no hino ku isi.”
Iyi ndirimbo ikorwa ryayo ryatangijwe na Ross Kempo ubwe ariko irangizwa na Producer witwa J Prolific wo mu gihugu cya Cameroon.
Ross Kempo ni nawe watunganyije amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Yaounde.