Amakuru aheruka

Bugesera: Hari abaturage barara ku mashara “koza amenyo” babyumva nk’inkuru

Published on

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Ngenda mu Mudugudu wa Kamabare mu Karere ka Bugesera biyemerera ko basasa amashara ndetse ko isuku kumubiri irimo no koza amenyo batabikozwa.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Aba baturage bavuga ko kuba bagaragaraho isuku nke ku mubiri , kumyambaro ndetse naho barara biterwa n’ubushobozi bucye buri mu miryango yabo.

Babwiye Radio 1 ko bagorwa no kubona isaso yo kuryamaho bagahitamo gusasa amashara maze bakiyorosa imyenda ishaje.

Umwe yagize ati “Biterwa n’uko nta bushobozi kandi amafaranga aba yabaye macye .Ibintu bavuga byo kwiborosa si mbizi(koza amenyo) sinzi uko bisa.Mbiheruka kera nko mu myaka ya 1980.”

Undi nawe ati “Uko bimeze kubera ubukene matera iragoye kuyibona.Njye ni kuri za mbagara , iyo zishaje nshyiraho amashara, uramburaho agasambi ubundi mukaryama.”

Ibi bibazo uruhuri byiyongeraho ko nta n’ubwiherero bagira , n’ababufite bukaba bucukuye gusa budasakaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Butera Pascal avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga buhitura abafite umwanda.

Ati “Inshuro nyinshi ntabwo twagerera ahantu hose icyarimwe ,kugira ngo uzagera mu buriri aho umuntu aryama bisaba kuba mwavuze ngo tumanuke tujye mu baturage ,dukore ubukangurambaga .Mu by’ukuri sinavuga ngo ejo bazaba babufite cyakora ingamba zirahari.”

Ni kenshi ibice bitandukanye by’icyaro usanga birangwamo n’isuku nke, ibintu biha umukoro abayobozi b’inzego zibanze kubegera , bakabakangurira isuku.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version