Icyorezo cya Covid-19 gitangiye kugabanya ubukana mu guhitana ubuzima bwa benshi ku isi no mu Rwanda, U Rwanda rwahakuye isomo bituma rwo n’abafatanyabikorwa batandukanye ku itariki ya 15 Gashyantare 2022 bafata ingambo zo kubaka ibitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital) kabuhariwe mu gupima no kuvura ibyorezo bitandukanye, byubakwa mu Karere ka Bugesera, mu Mujyi wa Nyamata ahazwi nko ku bitaro bikuru.
Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu muryango urwanya Sida n’ibindi byorezo ‘Abasirwa’ bari mu mahugurwa y’iminsi 5 mu Karere ka Nyamata, aya mahugurwa akaba yari agamije kurwanya ibihuha n’amakuru atari yo ku cyorezo cya Covid-19 baboneyeho no gusuraga ibi bitaro, ubuyobozi bubatembereza ibyo bitaro rukumbi mu gihugu ndetse wanasanga hake cyane k’umugabane w’Afurika.
Ku itariki ya 27 Werurwe 2023, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata , Dr William Rutagengwa mbere yo gutembereza abanyamakuru yabanje kubasobanurira muri make impamvu ibitaro byashyizweho, akamaro ndetse n’imikorere yabyo.
Yagize ati: “Ibi bitaro byitwa ‘Mobile Field Hospital’, ni ibitaro byagenwe gushyirwa ahantu bikakira indwara z’ibyorezo hanyuma byaba ngombwa bikaba byahava bikajya akandi kuko biba byiza ko ahantu hari icyorezo cyiganje cyane ari ho ujyana ibikoresho nkenerwa aho kugirango uzane abarwayi.
Ni muri ubwo buryo byubatswe ariko na none byakozwemo ari uburyo bwo kwihutisha kuko hari ibitaro byari byarahagaze kwakira abarwayi basanzwe ahubwo bikakira abarwayi ba Covid-19. Mu gihe kiri imbere rero birashoboka ko twakwakira abarwaye ibindi byorezo ntabwo serivise zo muri ibyo bitaro zakomeza guhagarara ngo twakire indwara z’ibyorezo gusa”.
Dr Rutagengwa akomeza avuga ko n’ubwo nta cyorezo runaka kiri mu gihugu ngo ibi bitaro bibe byakwakira abarwayi bacyo, bitabuza gutanga serivise zindi nko kubaga abarwayi bamaze igihe bategereje, ibi bigakorwa k’ubufatanye n’inzobere z’abaganga ziba ziturutse hirya no hino mu gihugu.
Ati:” Hashyizweho ibi bitaro rero mu buryo bwihuse kugirango byakire abarwayi b’ibyorezo ariko no mu gihe hatari ibyorezo tube twabikoresha no mu zindi serivise. Urugero, nko kubaga abarwayi bamaze igihe kirekire bategereje mu bitaro bitandukanye, tukazana abaganga bakababagira hano mu gihe cy’iminsi 2,3 cyangwa se 4 bagataha ari nako tuhategura ko igihe icyo ari cyo cyose icyorezo kije hakoreshwa”.
Ibitaro bya Mobile fild Hospital bifite ibitanda 92 ariko mu buryo bw’indembe cyane cyane ko biri no mu mahema kandi mu byumba zirimo ziba zigomba kwisanzura ndetse n’abaganga bazitaho ari uko, ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakoze bwasanze ibi bitaro bishobora kwakira indembe byibuze nka 30. Ibi ubuyobozi bubishingiraho buhamya ko hari byinshi bisabwa, nk’itsinda ry’abaganga runaka bagomba kuba bahari k’uburyo umurwayi 1 usanga yitabwaho n’abaganga barenga 10, bikaba ngombwa ko hategurwa neza mu buryo bwitaruye kndi nta muvundo.
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko abaturage ba Nyamata bumvise iyubakwa ry’ibi bitaro babanza kugira akantu k’ubwoba kava ku mpungenge z’uko abarwayi ba Covid-19 n’ibindi byorezo bagiye kujya bazanwa i wabo, ariko nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’ibitaro barabyishimira cyane, cyane cyae ko babonye ibitaro bigezweho kandi byiza.
Dr Rutagengwa ati:” Icya mbere ni uko babonye ko icyorezo Covid-19 ari ikibazo, atari bya bindi bya leta n’abanyamakuru. Icya kabiri barishimye, byabaye ngombwa ko tujya mu biganiro by’abaturage ku basobanurira imikorere y’ibitaro tubaha amakuru ko twabonye ibitaro biteye bitya, bizakora ibi n’ibi, abaturage bishimira cyane ko babonye ibitaro bigezweho”.
Gedeon Ndayishimiye, ni umwe mu bakozi bashinzwe ubuziranenge no kwita ku bikoresho biri mu bitaro kugirango bikomeze gukora byujuje ubuziranenge. Avuga ko ibi bitaro ari iby’indashyikirwa kuko nta bitaro mu gihugu bifite ibikoresho utahasanga, akavuga ko buri serivise umurwayi akenera yose wayisangamo ndetse n’ibyuma kabuhariwe bifasha abaganga kuyimuha.
Ati: “Ntaho wasanga mu gihugu ibitaro bifite ibikoresho natwe tudafite. Ni ukuvuga ngo niba umurwayi afite icyorezo ariko agakenera serivisi iyungurura amaraso, ibyo turabikora. Ukenera kubyazwa wenda yari atwite, nabwo yitabwaho kugeza abyaye kandi agakomeza kwitabwaho we n’umwana yabyaye mu buryo bwose bushoboka usanga mu rubyariro (Maternite) . Uwavunitse hari ibikoresho n’abaganga bamukorera ubugororangingo (Kynesterapie) n’ibindi n’ibindi, ntabwo twita ku cyorezo gusa kuko umurwayi asezererwa ubuzima bwe bwose bwabanje kugenzurwa ko buzira umuze”.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Nyamata bwizeza abanyarwanda ko igihugu kiteguye guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose cyatera mu gihugu kuko inzego z’ubuzima ziryamiye amajanja k’uburyo bwose kandi buhagije, ariko kandi bugakangurira abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ntihagire uwandura kuko kwirinda biruta kwivuza, bityo n’ufashwe akihutira kugera kwa muganga kugirango yitabweho hakiri kare adatakaje ubuzima.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.