Connect with us

Amakuru aheruka

BK yahembewe gahunda imaze gufasha Abantu  gutunga Smartphones

Mu mezi ashize Banki ya Kigali, BK ifatanyije na Sosiyete y’itumanaho ya MTN batangije gahunda yiswe ’MACYE MACYE’ yari igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smart phones) bakazajya bazishyura mu byiciro bijyanye n’ubwoko bwa telefone umuntu yahisemo.

 

Ni gahunda igamije gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ikoranabuhanga byoroshye ndetse no kurikoresha mu mirimo yabo ya buri munsi cyane ko igihe Isi igezemo imirimo myinshi iri kuryifashisha ku rugero rwo hejuru.

Muri gahunda ya MACYE MACYE Banki ya Kigali izajya itanga amafaranga agurwa izo telefone zizajya zihabwa Abanyarwanda noneho bagende bazishyura gahoro gahoro, aho uwahawe inguzanyo akanda *182*12# akishyura mu byiciro kugera ku mezi 12.

Kuva iyo gahunda yatangira abagera ku bihumbi 14 bamaze guhabwa na Banki ya Kigali inguzanyo za telefone aho abagera kuri 87% atari n’abakiliya bayo.

Mu gutangiza MACYE MACYE, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko “Twishimiye gufatanya na MTN Rwanda muri ubu buryo bwo gutera inkunga Abanyarwanda bashaka gutunga telefone zigezweho, ni gahunda twizeye ko izafasha mu kugeza telefone zigezweho ku Banyarwanda no kubaka ubushobozi bw’abaturage.”

Ni igikorwa cyishimiwe n’ibigo bitandukanye mu Isi bijyanye n’uburyo iyi banki ikora uko ishoboye mu gufasha ab’amikoro make kwegerezwa ibikoranabuhanga.

Uwo muhati wa BK watumye ubuyobozi bukuru bw’ Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho hagamijwe impinduka kuri sosiyete (Groupe Speciale Mobile Association: GSMA) bugenera iyo banki igihembo binyuze ku muyobozi mukuru wayo, Dr Diane Karusisi.

Ni igihembo bahawe ku wa 27 Gashyantare 2023 mu muhango wari wabereye i Barcelone muri Espagne.

Kiri muri gahunda GSMA yihaye cyo gushimira abantu cyangwa ibigo bigira uruhare mu gutuma abantu babona serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu itangwa ry’ibyo bihembo, Umuyobozi Mukuru wa GSMA, José María Álvarez-Pallete López yavuze ko iki ari cyo gihe ngo hashyirwe imbaraga mu guhuza bose badafite ubushobozi n’uburyo bwo kwitabira ikoranabuhanga.

Ati “Kuziba icyuho kikigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga ntabwo bizazamura ubukungu bw’ibihugu gusa ahubwo bizanatuma abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi bahura byoroshye, ibizabafasha no guhindura ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko abahawe ibihembo cya GSMA2023 hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho mu gufasha abantu kwimakaza ikoranabuhanga hazibwa icyuho kikigaragara muri urwo rwego.

Mu bandi bahawe iki gihembo mu Rwanda barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mapula Bodibe nabwo kuri iyo gahunda ya ‘MACYE MACYE’, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ku bijyanye n’imbaraga leta ikomeje gushyira muri gahunda z’ikoranabuhanga binyuze muri minisiteri ayoboye.

Kugira ngo umuntu yinjire muri gahunda ya ‘MACYE MACYE’ bisaba kuba ukoresha umurongo wa MTN mu mezi 12 ashize, kuba witabira serivisi z’iki kigo zirimo uburwo bwo guhererekanya amafaranga (Mobile Money), kuba nta mwenda ufite kuri Mokash n’izindi.

Mu gutangiza ‘MACYE MACYE’, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko iyi gahunda ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.

Bijyana kandi n’imbaraga leta ishyira mu bikorwaremezo kugira ngo ihuzanzira riboneke mu gihugu cyose n’izo telefone zibe zakoreshwa nta mbogamizi.

Nk’ubu u Rwanda rubinyuzjije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ruherutse gutangaza ko rumaze gushora miliyari 4Frw mu kwagura iminara y’itumanaho rya telefoni ngendanwa, byose bigakorwa kugira ngo Abanyarwanda bimakaze ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka