Biogaz ni bumwe mu buryo leta y’ uRwanda yashyizeho hagamijwe kugabanya ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse n’ihindagurika ry’Ikirere.
Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2007, hakorwa ubukangurambaga butandukanye no gusobanurira Abanyarwanda by’umwihariko aborozi gukoresha ubu buryo nk’inzira ibaganisha ku iterambere. Ni ukuvuga ko umaze imyaka 15 usa nkaho ukiri mu igerageza.
Gusa uyu mushinga wayobotswe n’aborozi ndetse n’ibigo birimo amashuri na gereza byabonaga uyu mushinga nk’igisubizo cyigabanya ibicanwa.
Hajyaho ubu buryo , urugo rwagombaga gutanga ibihumbi 100frw , leta igatanga ibihumbi 300frw byo kunganira kugira ngo biogas yubakwe.
Kugira umuturage acan , yabaga asabwa nibura kuba yabona amase ahagije, amazi ndetse n’ibindi biyigendaho.
Ni igitekerezo ubona ko cyari cyiza mu ntangiriro ariko kitagezweho ahanini bitewe no kutagira inyigo ihamye igaragaza imikorere yayo no kuba abagenerwabikorwa badafite amakuru.
Bavuga ko amahirwe yabaciye mu myanya y’intoki…
Gahima Premier wo mu Kagari ka Nyakiga, Umudugudu wa Kavumu , mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare.Mu buhamya yahaye UMUSEKE , yavuze ko yatangiye gukoresha Biogas mu mwaka wa 2017.
Yavuze ko kugira ngo ayihabwe, Akarere ka Nyagatare kashyizemo inkunga y’ ibihumbi 300frw ariko Paruwasi gaturika ya Karama nayo imutera inkunga y’ ibihumbi 100frw.
Gusa nyuma y’amezi icyenda atangiye kuyikoresha, yatangiye kugira ibibazo ndetse iza no gupfa burundu kandi yari yaratangiye kumuhindurira ubuzima.
Yagize ati “Yaratekaga pe. EEh yaramfashaga cyane, urabona muri iki gihe inkwi ntabwo zikiboneka, nashyiragamo amase n’amazi yanjye kuko ndayafite mu rugo, nayashyiragamo kikabyimba, [avuga ishitingi ishyirwamo amase] cyabyimba kigatanga gaz. Mu gikoni bagateka, bagateka nta mwotsi , bagashyiraho ibiryo bakaza basanga bihiye, mbese ugasanga bidufasha mu mirimo , ntituvunike tujya gushaka inkwi cyangwa ngo twicwe n’imyotsi.”
Yakomeje ati “Ariko kuva byapfa ubu turi gushakisha inkwi nta kundi n’imyotsi iratwica. Ariko bigihari byari bidufiye akamaro kanini.”
Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, avuga ko icyatumye bipfa atakizi gusa ko iyo yashyiragamo amase, yabonaga bibyimbe ariko ntibitange gaz.
Yavuze kandi ko yagerageje gukoresha uburyo bwo kuzibura nk’uko bari barahuguwe ariko ko ntacyo byatanze kuko kuri ubu atekera mu myotsi, ibintu avuga ko bimusubiza inyuma mu iterambere.
Iki kibazo kandi agihuriyeho na Semabunda Gerard nawe wo muri uyu Mudugudu. Yavuze ko yayihawe ikajya imufasha guteka amafunguro mu buryo bwihuse kandi afite isuku ariko ko yaje gupfa nyuma yo gupfusha amatungo maze akabura amase akoresha.
Ati “Inka twari dufite yarapfuye,tubura inka, tuzibuze Biogas irahagarara, ntitwongera kuyikoresha kubera kubura amase.Nagize igihombo gikomeye. Ubu n’inkwi kuzibona ntiziboneka kandi mbere twafashwaga na Biogas “
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020, yerekanye ko mu gihugu hose hubatswe izigera ku 9647 nyamara 55% ntizikora.
Akarere ka Gatsibo 189 kuri 572 ntizigikora. Muri Ruhango ni 196 kuri 278 ;Karongi 277 kuri 378 ;Rubavu 100 kuri 125 ;Gicumbi 376 kuri 675 ;Nyagatare 194 kuri 545 zubatswe nazo zidakora .
Muri Nyagatare naho hari Biogaz 89 zo mu bwoko bwa converse zubatswe mu mwaka 2016-2017 zitagikora . Izi ziri mu Murenge wa Rukomu,Katabagemu,Rwempasha,Matimba,Musheri, Karangazi,Kiyombe,Rwimiyaga,Mimuri, Karama,Gatunda.
Izindi zo mu bwoko bwa Maconerie zigera 200 zubatswe ntizabyazwa umusaruro .Hari izindi 8 zubatswe ariko ntizarangira hari kugeragezwa kureba uburyo zakora.
Kugeza ubu muri aka Karere ,Biogaz zikora zigera kuri 25 mu zisaga 200 zubatswe nizo zikora.
Umusaza Rukiriza Stanley wo mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Shonga,Umudugudu wa Rwubuzizi, ni umwe mu bafite biogas zigikora muri Nyagatare.
Yavuze ko amaze imyaka 8 akoresha biogas kandi yishimira ko kuba iye igikora, imworohereza guteka vuba kandi akabona amafunguro asukuye ndetse no kubona ifumbire.
Ati “Nko guteka icyayi ,amata ni umwanya muto. Yaradufashije kubona ifumbire , tukagira umusaruro mu byo duhinga.”
Uyu musaza yavuze ko mu gihe cy’izuba amase aba make kubera inka zitabona ubwatsi buhagije n’amazi akaba ari make, ibintu bishobora gutuma biogas yagira ikibazo.
Umuyobozi Ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Nyagatare, Murenzi Samuwel , avuga ko mu isesengura bakoze hari impamvu nyinshi zituma biogas zidakora harimo kuba abaturage batazitaho, bategereza leta ko ariyo izabafasha kuyisazura no kuyikora (Maintenance).
Yavuze kandi ko indi mpamvu ari abaturage bahabwa inka bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko mu gihe runaka bagapfusha amatungo, bakabura amase bityo biogas zigapfa ubwo.
Ati “ Biogaz mu Karere ka Nyagatare ntabwo bimeze neza kubera ko inyinshi zidakora, usanga zubatswe 90% zidakora.Usanga impamvu zidakora kenshi ari uburyo bwo guhindura imiterere yazo,(design) zari zarashyizwe mbere. “
Avuga ko Biogas zari zarubatswe mu 2010 inyinshi zo mu bwoko bwa GCC zikora ariko iz’ubatswe mu 2016 zo mu bwoko bwa Converse arizo zidakora.
Uyu muyobozi yavuze Akarere kavuganye n’Ikigo cy’Ingufu EDCL gifite inshingano mu kuzubaka ngo hakorwe isesengurwa ku buryo zakongera gukoreshwa.
MININFRA yatanze umurongo kuri Biogaz…
Minisitiri w’Ibikorwaremezo ubwo kuwa 8 Werurw 2022, yatangaga ibisobanuro mu magambo Inteko Ishingamateko umutwe w’Abadepite, yavuze ko uwagize uburangare muri iki kibazo agateza leta igihombo azabiryozwa.
Yagize ati “ Muri system uko amafaranga yagiye akoreshwa biba bigaragara ntabwo ari ikintu gisaba imbaraga nyinshi.Ba Nyakubahwa Badepite ngira ngo inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta wakoreshejwe, zireba uko wakoreshejwe ndetse n’impamvu zatumye ukoreshwa nabi.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka hazaba hamaze kumenyekana buri biogas ikibazo yagize n’impamvu zatumye uyu mushinga udatanga umusaruro.
Uturere rwa Gicumbi na Gakenke habarurwa miliyoni 30frw yari agenewe Biogas ariko ntiyakoreshwa icyo yari agenewe gukora.
Muri Nyabihu naho habarurwa miliyoni 17frw yari agenewe gahunda ya biogas ariko ntiyakoreshwa.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze